Mu karere ka Gasabo, mu mirenge itandukanye irimwo umurenge wa Nduba, Jabana, Jali, Kagugu n’ahandi hatandukanye Muri aka karere haravugwa inzoga izwi Ku izina rya “Flesh Tangawize” abaturage bavuga ko ituma batumba ibirenge n’Amatama bagasaba ko yagenzurwa hakarebwa ko nta burozi yifitemwo.
Mbonigaba Jean Paul , umuturage utuye mu murenge wa Jabana , avuga ko Flesh Tangawize kuva yatangira kuyinwa yatangiye kugenda atumba ibirenge gahoro gahoro bikaza no kuviramwo gutumba amatama, ati:” iyi nzoga tubona icuruzwa mu mabotike tukagirango zemewe na Leta yacu, ntabwo tuba tuzi ko abazikora, bazikora zitujuje ubuziranenge Ibi tubimenya Iyo zitugizeho ingaruka . Ubu meze n’umuntu warwaye bwaki kandi narahoze ndi umusore ufite ingufu”
Ibi abihuza na mugenzi we tuyishime Viateur , wo mu murenge wa Nduba , uvuga ko iyi nzoga Flesh Tangawize yamugizeho ingaruka Nyuma akaza kuyivaho , ati:” abantu bayikora bikinga ijoro bakarara bayikwirakwiza mu mabotike wajyayo ku manywa ukagirango iremewe. Igitangaje kinababaje Iyo ushatse kureba Aho ikorerwa ntaho ubona , nta na numero ya telefone wayisangaho”.
Aba baturage bashinja uruganda Habataba Campany rw’uwitwa Habumugisha Jean Baptiste uzwi ku izina rya “Rutura” gukora no gukwirakwiza inzoga ya Flesh Tangawize
Aba baturage bose bemeza ko iyi Nzoga ikorwa ikanakwirakwizwa n’uruganda ‘Habataba Campany’ isanzwe ifite icyangombwa cyo gukora inzego yitwa “Karabukirwa” ariko ngo yishingikiriza iki cyangomba igakora na Flesh Tangawize
Muneza Theoneste, ushinzwe ubuziranenge n’umwimerere ( Production and Quality Manager) mu Ruganda Habataba , ku kibazo cy’uko abaturage babashinja gukora Iyi nzoga ya Flesh Tangawize , Avuga ko ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa ibinyobwa n’imiti’ Rwanda FDA , kigeze guhabwa amakuru ko rukora iyi nzoga , Rwanda FDA igakora ubugenzuzi ngo igasanga ari abere, ati”: Hari amakuru yasohotse avuga ko dukora iyi Nzoga Flesh Tangawize agera kuri Rwanda FDA ije, isanga atari twe! Tuba abere”.
Muneza Theoneste, ushinzwe ubuziranenge n’umwimerere ( Production and Quality Manager) mu Ruganda Habataba .
Icyo ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa ibinyobwa n’imiti ’Rwanda FDA ivuga ku nzoga zidafite ibyangombwa bw’ubuziranenge
Dr. Emile Bienvenue Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa, ibinyobwa n’imiti ’Rwanda FDA’, Avuga ko Kugira ngo izi nzoga zitafite ibyangombwa bw’ubuziranenge zikumirwe ngo hagomba kubaho ubufatanye n’inzego z’ibanze .
Dr. Emile Bienvenue Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa, ibinyobwa n’imiti ’Rwanda FDA’, avuga ko bagiye gukora na RIB, Police n’inzego z’ibanze mu kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge
Dr. Emile Bienvenue, Akomeza Avuga ko hakozwe inama y’iminsi 2 kuva ku itariki ya 30 na 31 Ukuboza 2021, yari iyobowe na Minisiteri w’ubutegetsi bw’igihugu , inama yari yahuje abayobozi b’ubuturere, imirenge n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’ubuziranenge , muri iyi nama ngo hemejwe ko hoherezwa urutonde rw’inganda zifite ibyangombwa by’ubuziranenge muri buri karere n’imirenge kugirango babashe gukurikirana inzoga zitujuje ubuziranenge no kuzikora.
Ibi ngo bizakorwa ku bufatanye n’inzego z’umutekano zirimwo , Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ( RIB) , Police y’u Rwanda ( RNP) hamwe n’Abayobozi b’inzego z’ibanze, ati”: izi nzego zose zizadufasha gukumira no kurwanya ikorwa n’icuruzwa ry’inzoga zidafite ibyangombwa byo gukora.
Tugiye kuzikurikirana zikurwe ku isoko Cyane Ko nta cyangomba cyemerera iyi nzoga gukwirakwizwa no gucuruzwa cyatanze na Rwanda FDA kuko iyi Nzoga itigeze ikorerwa ubugenzuzi”.
Si ubwa mbere inzoga zitujuje ubuziranenge zigize ingaruka kuko Imibare itangazwa kugeza ubu yerekana ko abantu 11 barimo abo mu Karere ka Gasabo n’abo mu Karere ka Bugesera ari bo bishwe n’inzoga Umuneza ikorwa n’Uruganda RWANDABEV Ltd. Umuneza ngo bawusanzemo ibinyabutabire byo mu bwoko bwa Methanol bigira ingaruka zikomeye ku bwonko n’umutima. Nyiri uruganda RWANDABEV Ltd Marcel Ngarambe yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki 03, Mutarama, 2021. Abandi bane bakurikiranyweho uruhare muri kiriya kibazo cyahitanye abantu 11, bo bafashwe tariki 27, Ukuboza, 2021.
Uruganda RWANDABEV Ltd rukora ‘Umuneza’ naryo rwarahagaritswe ndetse n’urundi rwitwa ISANGANIZABAGABO LTD cy’i Rwamagana rukora inzoga ‘Tuzane’ narwo rurahagarikwa.
Nkundiye Eric Bertrand