Nyuma y’aho abaturage bihanangirijwe kureka kuragira mu Ishyamba rya Gisirikare rya Gabiro, riherereye mu karere ka Gatsibo mu Ntara y’Uburasirazuba, kuri ubu abaturage barihanangirizwa kureka ibikorwa byo kujya gucukuramo amabuye y’agaciro.
Ubusanzwe Ishyamba rya Gisirikare rya Gabiro, nta muturage wemerewe kuryinjiramo kuko haba harimo ibikorwa byinshi bya gisirikare bishobora kumugiraho ingaruka, dore ko ari naho habera imyitozo ya gisirikare.
Iri shyamba ryakunze kuvogerwa n’aborozi barishakamo ubwatsi bw’inka, kuri ubu Ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba buravuga ko abaturage bakabije kurivogera bacukura amabuye y’agaciro.
Mukakimenyi, umwe mu bahoze bagura amabuye y’agaciro yacukuwe muri iri Shyamba rya Gisirikare ry’ i Gabiro, yemera ko yaguraga aya mabuye ariko akaza kubireka nyuma yo kuburirwa ko bitemewe.
Yagize ati:” Naguze amabuye koko mu Kigo cya Gabiro hariya n’imparata (Abaturage bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko) zijya kuyacukura, ariko igihe minisitiri yazaga mu Kigo cya Gabiro, agasiga avuze ngo amaraso y’abagura amabuye ndayakarabye ntabwo njye Mukakimenyi nongeye kugura amabuye”.
Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Bwana Mufuluke Fred, avuga ko umuturage uzafatirwa mu Ishyamba rya Gabiro acukura amabuye hazifashishwa imbaraga za gisirikare.
Mufulike yagize ati:” Ubu rero twavuye gutanga amabwiriza mu kigo murabyumva? Ingabo zahawe amabwiriza uzabacika kizaba ikibazo ubwo rero murumva bagiye gukuba kenshi cyane ariko ntabwo dushaka yuko bakoresha izi mbaraga, twaje kubasaba noneho bwa nyuma. Mwaretse tukaba abaturage beza bumvira ubuyobozi bubaha n’amabwiriza y’igihugu cyabo? Ikigo cya Gabiro tukakireka”.
Mu mwaka wa 2018, Inama Njyanama z’Uturere twa Gatsibo, Nyagatare na Kayonza zarateranye, zifata umwanzuro ku baturage baragiraga mu Ishymaba rya Gisirikare rya Gabiro.
Uwo mwanzuro wavugaga ko inka zizongera gufatirwa muri iri shyamba zizatezwa cyamunara, uwo mwanzuro ukaba warahise ushyirwa no mu bikorwa.
Muri uwo mwaka kandi ni naho uturere twa Gatsibo na Kayonza twahuriye mu murenge wa Murundi wo muri Kayonza, bihanangiriza abaturage bacukuraga amabuye y’agaciro bazwi ku izina ry’imparata, ariko kugeza ubu iki kibazo kikaba kitarakemuka.
NKURUNZIZA Pacifique