Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ukuboza Polisi ikorera mu Karere ka Gatsibo yafashe uwitwa Hakizisuka Jean Claude w’imyaka 39, aracyekwaho kujya mu byanya bikomye akica inyamanswa mu bikorwa by’ubuhigi muri Pariki y’Akagera. Yafatiwe mu Murenge wa Rwimbogo, Akagari ka Minini, Umudugudu wa Nyamwiza.
Yafatanwe ibiro 15 by’inyama z’imvubu bicyekwa ko yari avuye kuyica muri Pariki y’Akagera kuko yafashwe ariho aturutse.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko Hakizisuka yafatanwe inyama zuzuye umufuka.
Yagize ati” Yafashwe agana iwe mu rugo abapolisi basanze afite umufuka urimo ibiro 15 by’inyama z’imvubu. Yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, Polisi yamufashe aturuka muri Pariki yerekeza iwe mu Mudugudu wa Munini.”
CIP Twizeyimana yaburiye abantu bakora ibikorwa by’ubuhigi abibutsa ko bitemewe n’amategeko bityo abazajya babifatirwamo bazajya babihanirwa. Yashimiye abaturage batanze amakuru asaba n’abandi gukomeza gutanga amakuru ku muntu wese babonye yangiza ibidukikije cyangwa ahiga inyamanswa.
Hakizisuka yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha we (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Rwimbogo kugira ngo hakorwe iperereza.
Si uyu gusa wafashwe kuko ku tariki 09, Gashyantare, 2021 Polisi y’u Rwanda nabwo yataye muri yombi abagabo babiri bo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza ibakurikiranyeho kwica impala.
Pariki y’Akagera ikora ku Turere dutatu ari two: Kayonza, Gatsibo na Nyagatare, igice cyayo kinini kikaba kiri mu Karere ka Kayonza.
Ni ayahe mayeri ba rushimusi bakoresha bashimuta izo nyamaswa?
Mbere y’uko turebera hamwe impamvu zitera abaturiye Pariki y’Akagera gukomeza guhohotera inyamaswa z’agasozi, ni ngombwa ko twibukiranya amateka y’iriya Pariki mu ncamake.
Akagera ni imwe muri Pariki z’igihugu z’u Rwanda. Iyi pariki iri ku buso bwa kilometero kare 1222.
Ibi ariko siko byahoze kuko ubwo yashingwaga muri 1934 yari ifite ubuso bwa kilometero kare 2, 500.
Yiswe Akagera kubera uruzi rw’Akagera ruyambukiranya rukanagirira akamaro kanini ibinyabuzima biyituye.
Ifite ibiyaga byinshi biherereye mu gice cy’ayo cy’Amajyepfo, mu gihe igice cyayo cy’Amajyaruguru kiganjemo amabuye n’ubutaka busa n’ubwumagaye.
Ibi bituma inyamaswa nyinshi zihitamo kuba mu Majyepfo yayo, aho zibona amazi, ubwatsi n’inyama.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ubuyobozi bwasanze ari ngombwa kugabanya ubuso bwayo kugira ngo abaturage bari bahungutse babone aho batura.
Igice cyahawe abaturage ni kinini ugereranyije n’icyasigaye kigenewe inyamaswa.
Kugabanya ubutaka abaturage byakozwe mu byiciro biza kurangira neza muri 2013 ubwo iriya pariki yashyirwagaho uruzitiro rw’amashanyarazi.
Uru ruzitiro rwatashywe ku mugaragaro muri 2014, icyo gihe intumwa ya Leta ikaba yari Hon Moussa Fazil Harerimana.
Hari umukozi wa Pariki y’Akagera watubwiye ko n’ubwo izitije senyenge z’amashanyarazi hari abahigi bacukura imyobo bagaca munsi ya ziriya ntsinga bakajya guhigayo inyamaswa.
Ibi ngo babiterwa n’imyumvire y’uko inyama z’inyamaswa z’agasozi ziba ari umwimerere kuko ziziya nyamaswa ziba zararishije ibyatsi by’agasozi birimo n’ibyifitemo imiti.
Yaratubwiye ati: “ Hari abantu bagira amerwe y’igitangaza, atuma bemera bagacukura imyobo bagaca munsi y’uruzitiro rwa Pariki bakaza guhiga inyamaswa.”
Avuga ko bakora biriya kuko baba banga gukupa umuriro wa ziriya ntsinga kuko byatuma abashinzwe kuharinda babibona bakaba babatesha cyangwa bakabafatira muri pariki batarayisohokamo.
Ni irihe tegeko rirengera inyamaswa z’agasozi rishobora guhanishwa umuntu wese ryagonze?
Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.
Ingingo ya 58 y’iri tegeko ivuga ko Umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).
Muyobozi Jérôme