Ibirindiro by’umutwe wa Hamas bigera ku 150 byari biri mu buvumo butandukanye byibasiwe n’ibitero bya Israel, ni ibitero bikomeye byagabwe muri Gaza mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 Ukwakira
Nk’uko byatangajwe mu itangazo ry’Igisirikare cya Israel rivuga ko hashwanyujwe ubuvumo ndetse n’indake n’ibindi bikorwaremezo by’umutwe wa Hamas. Ryongeraho kandi ko hari n’ibyihebe bya Hamas byinshi bimaze kwicwa.
Ibi bitero bya Israel byakomeje no mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, aho ubu mu Mujyi wa Gaza nta internet ihaboneka ndetse n’itumanaho rya telefoni ritari gukunda.
Ntabwo Israel iratangaza niba yatangiye ibitero byayo byo kwinjira muri Gaza mu buryo bweruye, gusa ibisasu biremeye byumvikanye ijoro ryose bishwanyuza uwo mujyi.
Ku rundi ruhande, imiryango y’Abanya-Israel bafashwe bugwate na Hamas, yasabye igihugu cyabo ibisobanuro ku mpamvu z’ibi bitero n’icyo bivuze ku mbohe zafashwe.
Abanya-Israel nibura 220 bivugwa ko bafashwe bugwate na Hamas ku wa 7 Ukwakira. Imiryango yabo yasabye ko yagirana inama n’Abaminisitiri bo muri Guverinoma ya Netanyahu kugira ngo babasobanurire uko aba bantu bazatabarwa.
Iyi ntambara yamaze kwinjirwamo n’ingeri zitandukanye, zirimo ibihugu bihanganye nk’Uburusiya na Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Uwineza Adeline
Rwanda Tribune.com