Gen Alphaxard Muthuri Umuyobozi Mushya w’Ingabo za EAC ziri mu bursirazuba bwa DRC, aravugwaho kuzana amatwara akakaye atandukanye n’aya Gen Jeff Nyagah aheruka gusimbura kuri uwo mwanya.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 1 Gicurasi 2023, Gen Alphaxard yavuze ko atazihanganira ibikorwa by’Ingabo za Rebulika Iharanora Demkarasi ya Congo FARDC, bigamije kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’Imyanzuro ya Luanda na Nairobi.
Gen Alphaxad, avuga ko ”atameze nka Gen Nyagah yasimbuye, ngo kuko Ingabo za FARDC nizishaka kuza muri Zone tampo(Uduce M23 yarekuye tugenzurwa n’Ingabo z’Umuryango wa EAC) nk’uko iheruka kubigenza mu minsi yashize , azazirasa.”
Gen Alphaxard, yakomeje avuga ko “aje gushyira mu bikorwa ubutumwa bw’Umuryango wa EAC nta kujenjeka no kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’Imyanzuro yafashwe n’Abakuru b’Ibihugu byo mu karere ndetse ko yiteguye guhangana n’uwari wese ,uzashaka kumubangamira cyangwa kumunaniza, nk’uko byagegendekeye Gen Jeff Nyagah yasimbuye.”
Gen Alphaxard Muthuri ,yongeyeho ko atazagendera ku gitutu cya Politiki icyaricyo cyose kabone niyo cyaba gituruka mu Butegetsi bwa DRC. uhubwo ko azuza inshingano ze zigamije gutuma amakimbirane hagati ya M23 na Kinshasa hagamijwe kugarura amahoro n’umutakano mu burasirazuba bwa DRC.
Nyuma y’amagambo ya Gen Alphaxard, Abanye congo bashyigikiye Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, batangiye kugaragaza impungenge n’amakenga bafitiye uyu Mujenerari ukomoka mu gihugu cya Kenya.
Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye no mu binyamakuru byo muri DRC, abashyigikye Ubutegetsi bavuga ko Gen Alphaxard Muthiru ntaho ataniye na Gen Nyagah, ngo kuko ashobora kazabogamira k’uruhande rwa M23 ndetse ko ashobora kuba afitanye umubano wihariye n’u Rwanda.
Gen Alphaxard Muthuri, ni umugabo ugaraga ko akiri muto ndetse abamuzi bakemeza ko inzego za gisirikare zose yakozemo mu ngabo za Kenya, yaranzwe no gufata imyanzuro ikakaka no kutavugirwamo .
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com
Ibi bya Gen Muthuri nabyo njye simbishyigikiye. Aha hakeneye diplomasi. N’ubutumwa bwo kugarura amahoro. Nubwo atagomba kwemerera FARDC gukora ibinyuranyije n’amasezerano nanone kurasa ntabwo byaba igisubizo. Arega kimwe na M23, FARDC nayo nabaturage ba RDC. Kereka wenda FARDC ibarasheho aho ntakundi bakwirwanaho. FARDC nishaka kujya aho M23 ivuye, bazareke M23 igaruke ibirukane.
Nibubahirize amasezerano, kandi Kinshasa ntibikozwa