Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ntivuga rumwe n’uburyo Gen Alphaxard Umuyobozi mushya w’ingabo za EAC ziri muri iki gihugu yashyizwe mu mirimo.
Gen Alphaxard, niwe uheruka gushyirwa ku buyobozi bukuru bw’Ingabo z’Umuryngo wa EAC ziri mu burasirazuba bwa DRC, asimbuye Gen Feff Nyagah uheruka kwegura kuri uwo mwanya.
Umwe mu bagize guverinoma ya DRC aganira n’ikinyamakuru mpuzamahanga cy’Abafaransa RFI, yavuze ko ishyirwaho ry’uyu mu Jenerali, ryahubukiwe kandi ridasobanutse ndetse ko ritanyuze mu mucyo, kuko DRC itigeze imenyeshwa mbere y’uko hafatwa uwo mwanzuro , ndetse ko ibyo bifatwa nko kuvogera ubusugire bwa DRC.
DRC kandi, ivuga ko igihugu cya Kenya ataricyo cyagakwiye kwiharira Umwanya w’Ubuyobozi bukuru bw’izi Ngabo ndetse ko bigomba guhinduka, hakaba gusimburana hagati y’Ibihugu byohereje ingabo zabyo mu butumwa bw’Umuryango wa EAC bugamije kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bw’iki gihugu .
Yakomeje avuga ko DR Congo itifuza guhangana kuri iyi ngingo ahubwo ko icyo ishyize imbere, ari inzira ya dipolomasi mu rwego rwo koroshya ibibazo no kugirango izi ngabo zizabashe gutanga umusaruro.
Guverinoma ya DRC, yongeye kwihanangiriza Ingabo z’Umuryango wa EAC ziri mu bugenzuzi bw’uduce M23 iheruka gurekura , kubaha ubusugire bwa DRC .
Yongeraho ko mbere yo gutora umwanzuro wongerera igihe(manda) za EAC zizamara mu burasirazuba bwa DRC, sitati igenga imikorere yazo igomba kubanza kuvugururwa.
Icyifuzo cya DR Congo, n’uko izi ngabo zahabwa inshingano zo kurwanya M23 , aho gukora nk’umuhuza cyangwa kujya hagati y’impande zihanganye.
Kugeza ubu ariko, ntacyo Ubunyamabanga bukuru bw’Umurynago wa EAC buratangaza kuri ibi birego bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Claude HATEGEKIMANA
Mbese icyo kongo ibona gikwiye ni intambara!?? Hhhhh ibyo babyita gukurura wishyira.