Gen.Bemba Bahizi wari ushinzwe umutungo muri FLN yatorokanye akayabo k’ibihumbi 50 by’Amadorari ya FLN ,Gen Hamada ashyiraho akayabo k’ibihumbi 20 by’amadorari k’uwamubona cyangwa akamuzanira umutwe we.
Ni inkuru yamaze kuba kimomo aho muri FLN amarira ari yose nyuma yaho uwari umubitsi wayo Gen Bemba Bahizi wari akadasohoka kwa Gen Habimana Hamada yatorokanye amafaranga ndetse n’imbunda zari mu bubiko.
Nk’uko isoko ya Rwandatribune iri muri Locarite ya Kacoka,Gurupoma ya Rubumba,Teritwari ya Itombwe ikomeza ibivuga nuko hasize icyumweru Gen de brigade Bemba Bahizi wari ukuriye ishami ry’imari n’ibikoresho(G4) biro bikuru bya Gen Habimana Hamada yatorotse uyu mutwe.
Uyu musiriukare mukuru akaba yarabanje kugurisha amasasu yari mu bubiko yose ayagurisha aba Mai mai bo kwa Gen Amuri Yakutumba wo mu bwoko bw’Ababembe.
Umwe mu basilikare ba hafi ba Gen Hamada utarashatse ko amazina ye atanganzwa yabwiye Rwandatribune ko Gen Bemba mu gihe yaratangiye gukorwaho iperereza kugirango hamenyekane uwibye ayo masasu cyane ko ariwe wagombaga kubibazwa nibwo yahise atorokana akayabo k’ibihubi 50 $ ahita aburirwa irengero.
Hari amakuru FLN ifite ko uyu mugabo yaba yagiye kwiyunga n’undi mutwe witwa Intimirwa washinzwe na Twagiramungu Faustin ukorera mu bice bya Karehe,nubwo nta ruhande rurabyemeza,ariko abandi bakavuga ko uyu mu Jenerali yaba yahungiye muri Zambiya cyane ko ahafite umuryango.
Muri iki gihe Gen Hamada akaba yashyizeho itsinda rikuriwe na Ajida Bicamumpaka ryo kumuhiga mpaka bamubonye cyangwa bakazanira Hamada igihanga cye nk’uko byemezwa n’isoko ya Rwandatribune.
Uyu musikare kandi avuga ko I kiri gutera benshi mu basilikare ba FLN bari ikirembwe gutoroka nuko nta morale bafite,kuko inyeshyaba z’aba Mai Mai zibagabaho ibitero buri munsi,ikindi basanga ntacyo barwanira kuko benshi bibera mu bikorwa bigamije kuzanira Gen Hamada amafaranga,harimo ubuhinzi,ububaji n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ariko bo ubuzima bwabo ntibwitabweho.
Uyu musilikare avuga ko benshi bibereye abasivile bagature hariya kubera ibikorwa byo gushaka imari biberamo,kandi ikibonetse kikajya mu mufuka wa Gen Hamada.
Gen Bemba Bahizi ni muntu ki?
Gen Bahizi uzwi nka Bemba yavukiye muri Segiteri ya Mukirangwe,Komini Nyamutera mu mwaka wa 1970. Amashuri abanza yayize mu ishuri ribanza rya Mukirangwe,naho amashuri yisumbuye ayarangiriza muri Christ Roi i Nyanza,ahagana muri 1990 Gen Bemba Bahizi yinjiye mu ishuri rikuru rya gisilikare ESM,arangiza muri 1993,aho yari afite ipeti rya Su Liyetena.
Ubwo EXFAR yatsindwaga Bemba wari ufite ipeti rya Liyetena yahungiye muri Zayire aba mu nkambi ya Mugunga avayo yerekeza muri Tingi Tingi aho yakomereje ajya muri Congo Brazzaville.
Ahagana muri 1997 Bahizi yaragarutse mu ba mbere yinjira muri ALIR. Yagiye ayobora amakompanyi kuzamuka no mu mabatayo ya gisirikare. aha twavuga nka Batayo Chipres,Comores na Tel Al Viv zose zakoreraga muri Kivu y’Amajyepfo.
Gen Bemba kandi yashinzwe iperereza muri Segiteri ya Sosuki (South Kivu operation sector)kuva muri 2003-kugeza 2016 ubwo CNRD.
CNRD ikimara kuvuka nk’umutwe w’Ingabo yagizwe ushinzwe ishami ry’imari n’ibikoresho (G4) muri Eta Majoro ari nazo nshingano yari akirimo kugeza magingo aya.
Kurikira inkuru irambuye mu mashusho
Ndebera ukuntu areba nkinturo yo murubingo! Harya uyu yafata naga Cm kubutaka? Biboneye ubuturo bwo mumashamba! Stay in your comfort zone!!! Ntahandi hamubereye