Komanda w’Igisirikare cya MONUSCO, Lt Gen Affonso Da Costa wifurije abasirikare ba Ukraine bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Ababimbye bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri RDC umunsi mwiza w’Ubwigenge.
Kubwa Gen Da Costa kuba abasirikare ba Ukraine bari muri ubu butumwa bigaragaza ubutwari budasanzwe, cyane ko iwabo mu gihugu bari mu rugamba rutoroshye bashojweho n’igihugu cy’u Burusiya.
Intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangiye muri Gashyantare 2022, uko urugamba rwakomeje gukaza umurego , MONUSCO yafashe icyemezo cyo kohereza abasirikare bamwe bakomoka muri Ukraine bakajya gutabara igihugu cyabo cyari kigeraniwe n’ibitero karundura by’Abarusiya.
Ukraine yabonye ubwigenge tariki ya 24 Kanama 1991, ibukuye ku gihugu cy’u Burusiya bahoranye mu cyitwaga Leta zunze Ubumwe z’Abasoviyete.
Ubwigenge bwa Ukraine buje busanga Ubutumwa bwa MONUSCO buri mu bihe bibi mu burasirazuba bwa RD Congo. Abanyekongo benshi bashinja Igisirikare cya MONUSCO kunanirwa kubarinda imitwe yitwaje intwari ihora ibabuza amahoro nyamara ubu butumwa bizwi ko butwara akayabo k’amafaranga buri mwaka.