Serija Majoro Bradoke wa FPP na bagenzi be bane bishwe naho Gen Kanani Dani akomerekera bikomeye mu mirwano yahaganishije umutwe wa FPP na Mai Mai Shitani i Binza.
Ni mu kiganiro Rwandatribune yagiranye n’Umuyobozi ukomeye ufite ipeti rya Majoro utashatse ko amazina ye atangazwa wo mu mutwe wa Mai Mai Shitani ikorera mu gace ka Gurupoma ya Binza,teritwari ya Rutshuru .
Uyu mu Ofisiye avuga ko umutwe wabo urambiwe ibikorwa by’inyeshyamba z’Abanyarwanda zikomeje gukorera abo mu bwoko bw’Abandandi batuye mu gace ka Binza,akaba ariyo mpamvu beguye intwaro kugirango birengere.
Uyu mu Ofisiye akomeza avuga ko Gen Kanani Dan Simplice n’inyeshyamba ze za FPP Abajyarugamba yabagabyeho igitero mu birindiro byabo kuwa mbere taliki 16 Gicurasi 2022 mu rukerera, mu gace ka Nyamirima na Nyamitwitwi; Intandaro y’imirwano uyu musirikare wa Mai Mai Shitani avuga ko abaturage b’Abandandi banze gusorera izi nyeshyamba imisoro zashyizeho ku mirima yabo.
Uyu musirikare akomeza avuga ko mu mirwano yamaze iminsi igera kuri itatu babashije kwica abasirikare bane barimo Serija Majoro Baradoke ukuriye umutwe wa CRAP muri FPP ndetse banakomeretsa bikomeye Gen Kanane Simplice. Abandandi bashinja Gen Kanani kubasahura akigwizaho imitungo bakavuga ko amaze kubaka amazu ane y’imiturirwa mu mujyi wa Kampala na Butembo kandi byose abikura mu misoro abaka .
Abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook impirimbanyi muri demokarasi n’uburenganzira bwa muntu Aime Mbusa Mukanda Umuyobozi wa Sosiyete sivili muri Teritwari ya Rutshuru,aherutse kwamagana ibikorwa by’ubunyamaswa bikorwa n’umutwe wa FPP/FDLR,ukomeje gushimuta abaturage b’abakongomani bakagomborwa batanze ingurane y’amafaranga.
Umutwe wa FPP Abajyarugamba ukorera mu gace ka Binza ugizwe n’Abanyarwanda biyomoye kuri FDLR .
Gen.Kanane Dan ni muntu ki?
Gen Bde Kanani Jean Damacsène uzwi ku mazina ya Dani Amani Simplice yavukiye mu cyahoze ari Komini Cyeru,Perefegitura ya Ruhengeri,ubu ni mu Karere ka Burera,Umurenge wa Rusarabuye,Akagari ka Gitovu,Umudugudu wa Ndago.
Ni mwene Karimanya Théodomir na Ntabanganyurwe Prudencienne.
Kanani yavuye muri FDLR afite ipeti rya Sous Lieutenant.Yinjiye muri EX FAR ahagana mu mwaka 1992 yinjirira muri ESO(École des sous officiers)Nouvelle Formule i Butare.
Mu 1994 yari afite ipeti rya Sgt, ubwo RPF yafataga ubutegetsi,Kanani yahungiye muri Zayire afite ipeti rya Sgt.Mu 1996 inkambi zisenyuka yahungiye.Congo Brazzaville.Mu 1998 agaruka i Kinshasa gufasha Président Laurent Désire Kabila.
Ubwo ALIR2 yashingwaga ahagana mu 2000 bihuje na ALIR1 yahise ahabwa ipeti rya SM(sergeant Major).Mu 2003 yagiye kwiga ESM muri kiciro cya 44.
Yahavuye yimurirwa mu cyahoze ari burigade Roquette yari iyobowe na Maj Musare, Diviziyo yambere yari iyobowe na Lt Col Omega.
Icyogihe muri Bde Roquette bamuha kuyobora PM (Police Militaire).Mu 2005 Maj Musare yigumura kuri FOCA ,nibwo yinjiye muri icyo cyama bise RUD Urunana.
Mu 2008 RUD nayo itangira gucikamo ibice,ubwo uwari wagizwe Maj Gaheza RUD Urunana itanga amapeti yigumuraga we na Dani wari wahawe ipeti rya Lt muri icyo gihe, bajya gukorera i Binza.
Bageze i Binza bahise biha amapeti uwari Maj Gaheza aba Col uyu Dani agirwa Lt Col.Gaheza yaje gufatirwa Uganda Lt Col Dani asigarana igisirikare bari bamaze gushing.
Nyuma y’igihe gito abari abavuga rikijyana muri uyu mutwe barigumuye bamwe bajya Uganda uwitwa Col Moses.
Nyuma yuko Col SOKI na Maj Gasongo bapfa,uyu Lt Col Dani yahise yihuza n’uyu mutwe waba SOKI,ahita anawuyobora guhera 2014. Mu mwaka 2016 nibwo Kanani yihaye ipeti rya Colonel .
Mwizerwa Ally