Gen de Bde Byamungu Maheshe uheruka gutoroka igisirkare cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo agasanga M23, yagizwe umugaba mukuru wungirije w’ingabo za M23.
Ni amakuru yemejwe na Bertrand Bisimwa Perezida wa M23 mu itangazo yashyize ahagaragara ejo kuwa 13 Mutarama 2023.
Ahawe izi nshingano, nyuma yo kuzamurwa mu ntera agakurwa ku ipeti rya Coloneli ashyirwa kurya Gen de Brigade.
Gen de Bde Byamungo Maheshe ukomoka mu gace ka Minova muri Kivu y’Amajyepfo ,yatorotse FARDC muri nzeri 2022 bitewe no kwikanga Ubutegetsi bw’iki gihugu bwahoraga bumufata nk’ umusirikare udakwiye kwizerwa na gato.
Yahoze ari inshuti ya Joseph Kabila ariko ibintu biza guhinduka kuko mu mwaka wa 2012, yatawe muri yombi afungirwa muri gereza ya Makala i Kinshasa, ashinjwa kuba umwe mu bashinze Umutwe wa M23 no guhungabanya umutkano w’igihugu.
Mu 2019, yahawe imbabazi n’Ubutegetsi bushya bwa Perezida Felix Tshisekedi ariko ategekwa kutarenga Umurwa mukuru Kinshasa ndetse agahora acungishwa ijijo.
Gusa muri Nzeri 2022, yaje guca murihumye inzego z’Ubutasi bwa ANR(Agence National de Renseingements) zamuhozagaho ijisho, ahita ahungira muri Zambiya, aho yavuye yerekeza mu Burasirazuba bwa DRC gukorana na M23.
Izina rye ko numva Atari iry’a arwanyi ? Ko numva wagirango ni irya bamwe TUBONA biziritse umugozi munda ko aribo bavuga uruhererekane rw’amazina uti ateye ubwoba nyamara bikarangira twumva ngo yarambitee INDA ku muyaga !? Ex : Gen chiko tchitambwe……, Gen Christian Chiwewe….., ?