Gen Kashamari Dusabe Komanda mukuru wa Mai Mai Nyatura ejo kuwa 24 Ukoboza yishyize mu maboko y’ingabo za FARDC,nyuma yaho FARDC yari imaze igihe imuhiga.

Gen.Kashamari Dusabe Delta ubwo hari mu kwezi kwa karindwi taliki ya 8 n’iya 9 yagize uruhare mu gukingira ikibaba inyeshyamba za RNC zari ziyobowe na Maj(RTD) Mudasiru Habibu,kugeza abagera muri 45 bayobowe na Col.Richard yabaherekeje akabageza muri FDLR ahitwa I Kiyeye babisabwe na Jean Paul Turayishimiye wari Ushinzwe ibikorwa by’ubuvugizi n’ubutasi muri RNC.
Gen.Kashamari Delta we na mugenze we Gen.Dominiko ukuriye Mai Mai CMC igihe Gen.Mudacumura yicwaga bari bitabiriye inama y’ubutumire bwo kurebera hamwe uko bafatanya urugamba rwo kurwana na FARDC,Mudacumura akiraswa bahise bahungira ahitwa I Kibabi.
Gen Kashamari Delta we na Mai Mai Nyatura bari basanzwe ari abafatanyabikorwa ba RNC na FDLR hamwe na Mai Mai CMC ya Dominike.

Gen.Kashamari Delta,avuka muri Lokarite Nyamwirima muri Gurupoma Kazinga Zone ya Masisi,yavutse mu wa 1973,ahagana mu wa 2003 yinjiye mu nyeshyamba za FDLR FOCA yinjirira ahitwa i Gatoyi,mu wa 2009 Gen,Delta yiyomoye muri FDLR afite ipeti rya kapiteni ashinga icyama cye agiha izina rya Mai Mai Delta/Nyatura yiha ipeti rya Jenerali.
Kwishikiriza ingabo za Congo byabereye ahitwa I Kibabi muri Zone ya Masisi Gurupoma ya Mushaki nk’uko byemejwe na Maj Ndjike Kaiko mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com.
MWIZERWA Ally