Ubwo M23 yasatiraga Umujyi wa Kitshanga Gen.Guido ukuriye umutwe wa Mai Mai NDC/Ndume yavuze ko yiteguye gupfira i Kitshanga, ubu noneho avugako azapfira i Mweso.
Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Gen.Shimirayi Guidon ukuriye umutwe wa Mai Mai NDC/Ndume, yivuga imyato.
Ubwo yari mu mu Mujyi wa Kitshanga utarafatwa na M23, Gen.Guido yari yavuze ko ntacyawumukuramo uretse urupfu, ariko M23 ihageze yiruka kibono mpamaguru.
Ubu aho yahungiye i Mweso yongeye kugaragara avuga ko yambariye urugamba ndetse ko we n’abarwanyi be biteguye guhangana n’umwanzi uwo ari we wese.
Muri aya mashusho Gen Guido avugamo ko biteguye guhangana n’u Rwanda, yasezeranyije Abanyekongo ko bagiye kwamurura u Rwanda ngo ntirufate Igihugu cyabo.
Uyu mujeneral avuga aya magambo y’umujinya mwinshi agaragiwe n’aba Mai Mai bivugwako baje gufasha FARDC kwirukana umutwe wa M23.
Si ubwa mbere Gen.Guidon akoresha imvugo nk’izi kuko ubwo M23 yasatiraga Umujyi wa Kitshanga yagaragaye ku maradiyo na televiziyo zo muri Congo, aho yavugaga ko yiteguye kumenera amaraso ye mu mujyi wa Kitshanga, ndetse ko nta na rimwe izo nyeshyamba zizakandagizamo ikirenge.
Umutwe wa Mai-Mai NDC Ndume uyobowe na Gen.Guidon ugizwe n’abasivili b’abakongomani bo mu bwoko bw’abanyanga ukaba ufite icyicaro muri Teritwari ya Walikare.
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM