Komanda w’ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ziri mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (EACRF), Gen Jeff Nyagah yavuze ko ingabo ayoboye ziteguye guhangana n’uwazigabaho ibitero wese, yewe ngo na M23 niramuka ibitinyutse, izabona akazayibaho.
Byatangajwe na Gen Jeff Nyagah uyobora EACRF, ku wa Gatandatu tariki 22 Mata 2023, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yari kumwe na Guverineri w’Urwego rwa Gisirikare ruyoboye Intara ya Kivu ya Ruguru Lt Gen Constant Ndima.
Gen Jeff Nyagah yatangiye avuga ko ibi byose bigamije gucungira umutekano w’abanyekongo batuye mu bice bigenzurwa na EARC.
Ibi kandi byatumye izi ngabo zitangiza gahunda nshya yo kuzajya ziherekeza imodoka zose zinyura mu muhanda wo mu gace kagenzurwa n’izi ngabo.
Yagize ati “Guhera ubu, ibinyabiziga bizakoresha inzira tugenzura bizaherekezwa. Dukeneye Abanyekongo muri kariya gace k’Igihugu kugirango twumve bafite umutekano. Kandi rero, tuzategura kuzenguruka gatatu mu cyumweru ku muhanda wa Goma-Rutshuru, kuri RN2, Sake-Kitshanga-Mweso kugera Kibirizi hanyuma tujye i Rwindi. Rutshuru-Bunagana axis nayo irareba.”
Yakomeje agira ati “Ingabo za EAC ziri muri zone rero zizuzuzanya kugira ngo zizere ko byose bigenda neza bityo bizemerera ubwisanzure bw’abaturage. Nyuma y’uturere twigaruriye, FARDC izafata ingamba kugira ngo buri wese ageze aho yerekeza nta kibazo.”
Ni bwo yahise akomeza aha gasopo abashobora guhirahira batekereza kuzagaba ibitero ku ngabo za EAC.
Ati “Umuntu wese uzatera EAC, yaba M23 cyangwa undi mutwe witwaje intwaro, dufite uburenganzira bwo kwirwanaho kandi tukamena amaraso yacu ku nyungu z’Abanyekongo.”
Guverineri w’ingabo wa Kivu y’Amajyaruguru, Liyetona Jenerali Constant Ndima ashyigikiye iki gikorwa.
Yagize ati “Guherekeza ibinyabiziga ni ingingo ikomeye ku ntara yacu. Ariko, ibisabwa ntabwo byujujwe kugira ngo Repubulika ifate icyemezo kuri iki kibazo. Ndetse na mbere y’intambara, imodoka zajyanwaga ku murongo wa Mabenga zerekeza Kanyabayonga kubera abajura b’imihanda, cyane cyane FDLR. Nkuko Jenerali Jeff abivuga, Nta kibazo mbona cyo guherekeza imodoka kugira ngo abaturage bacu babungabunge umutekano.”
RWANDATRIBUNE.COM