Abanye congo bashyigikiye ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, bibasiye Gen Jeff Nyagah Umugaba mukuru w’Ingabo za EAC ,ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC.
Ni nyuma yaho ku munsi wejo tariki ya 22 Mata 2023 ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, Gen Nyagah agaragaje ko adashyigikiye ko Abarwanyi b’umutwe wa M23 ,bajya kuba muri Sabyinyo nyuma yo kuva mu duce bahoze bagenzura muri teritwari ya Rutshuru , Masisi na Nyiragongo.
Ati:’’ ati: “Mbere yo kohereza abantu muri Sabyinyo, mwabanje kuhategura? Mwe se mwigeze muba muri Sabyinyo? Murashaka ko abantu bapfira hariya? Ese ni iki giteganyirijwe imibereho yabo y’ubuzima?”
Nyuma y’amagambo ya Gen Nyagah, Abanye congo bashyigikiye ubutegetsi babinyujije ku mbugankoranyambaga no mu binyamakuru byo muri DRC , bise Gen Jeff Nyagah umugambanyi ndetse ko kuva yagera muri DRC, yagaragaje gushyigikira bikomeye umutwe wa M23.
Ati:”’ Uyu mugabo ni umugambanyi, kuva yatangira akazi ke muri DRC ubwo ingabo za Kenya zageraga i Goma bwa Mbere, niwe watangaje ko nta gahunda bafite yo kurwanya M23. Ikigaraga n’uko ari umufana ukomye wa M23.”
Si ubwambere Gen Jeff Nyagah n’Ingabo za EAC ayoboye bibasirwa bikomeye n’Abanye congo barwanya M23 , kuko bakunze gushinja izi ngabo n’Ubuyobozi bwazo, kubogamira k’uruhande rwa M23 no kuba inyuma y’umugambi wa Balkanisation, ngo kuko zanze kugaba ibitero kuri M23 nk’uko bari babyitegeze.
Icyakora, Gen Nyagah muri icyo kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko Ingabo za EAC ayoboye ziteguye kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC ku kiguzi cyose ndetse ko niyo byasaba kumene amaraso biteguye kubikora.
Claude HATGEKIMANANA
Rwandatribune.com
Umuntu wese udafite umutina ya giterahamwe ntabwo abashyigikiye ubutegetsi muri congo bamwemera.