Ingabo z’umuryango wa EAC ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa DRC , zatangaje ko Umutwe wa M23 umaze imisi uri kubahiriza ibyo usabwa byose bikubiye mu myanzuro ya Luanda na Nairobi, harimo guhagarika imirwano no kurekura uduce wari warigaruriye muri Teritwari ya Rutshuru na Masisi.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu mujyi wa Goma, Gen Jeff Nyagah umuyobozi w’ingabo za EAC ziri mu burasirazuba bwa DRC, yavuze ko atumva impamvu Abanye congo badashaka kwemera ko M23 iri kurekura uduce yari yari garuriye.
Gen Nyaga, yakomeje avuga ko M23 yahagaritse imirwano by’agateganyo ndetse ikaba irimo kubahiriza ibyo isabwa byose birimo kurekura uduce yari yarigaruriye .
Ati:” ” Muvugako M23 idashaka gusubira inyuma mu gihe Kinshasa itaremera ibiganiro? ariko itangazo ryanyuma ry’uyu mutwe mperuka gusoma rivuga ko uzakomeza kubaha imyanzuro y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere.
Ku munsi wejo M23 yarekuye agace ka Mulimbi, mbere yaho yari yarekuye Bunagana, Kiwanja, Rutshuru n’ahandi. Ubu abarwanyi batarernze 200 b’uyu mutwe nibo ushobora gusanga hagati ya Kiwanja na Rutshuru centre! none ni gute mukomeza hushidikanya no kuvuga ko M23 itari kurekura ibice yari yarigaruriye ?
Yarekuye, Sake, Mushaki,Kibirizi, Mweso,Kilorirwe n’ahandi kandi birigaragaza. M23 iri kubikora kandi ni ibyo gushimwa.”
Gen Nyagah yakomeje avuga ko hari n’ibinyetso byigaragaza nk’aho imihanda Goma-Rutshuru na Goma – Masisi yari yaraunzwe kubera M23 yari yarahahashe ubu ari nyabagendwa kandi iri gukoreshwa n’abari basanzwe bayikoresha mu bikrwa byabo bya buri munsi.
Yongeyeho ko ingabo za EAC ziri muri DRC, hari ibyo zamaze kugeraho birimo gutuma ahaboneka agahenge k’imirwano hagati ya M23 na FARDC ndetse ko hagomba gukurira imbyemezo bigomba gufatwa n’inzego za Politiki.
Gen Nyagah , avuga ko inshingano ingabo za EAC zisigaranye ari ukumenya niba guhagarika imirwano biri kubahirizwa n’imampande zombi ,kumenya aho M23 iherereye naho iri kwerekeza nyuma yo gusubira inyuma iva mu bice yari yarigaruriye muri Rutshuru Masisi na Nyiragongo.