Amakuru ava mu gisirikare cy’u Burundi yemeza ko Gen Maj Hakizimana Antoine alias Jeva yarashwe n’ingabo z’u Burundi mu rugamba rwabereye mu ishyaka cyimeza rya Kibira.
Umwe mu bakozi b’Urwego rw’Ubutasi mu ngabo z’u Burundi utifuje gutangazwa amazina, yabwiye Rwandatribune ko Gen Jeva yarashweho n’ingabo z’u Burundi agakomeretswa mu kaguru, nyuma yaho we n’abasirikare bake bari kumwe baguwe gitumo na FDNB aho bakamitse mu shyamba rya Kibira.
Cyakora ngo Gen Jeva yabashije gucika abasirikare b’u Burundi, nubwo ibikorwa byo kumuhiga bukware bigikomeje.
Akomeza avuga ko nyuma y’uko ingabo z’u Burundi zitangirije ibitero bikomeye ku nyeshyamba za FLN mu shyamba rya Kibira, abarwanyi ba FLN batangiye kurwana berekeza mu bice by’ishyamba ry’uburasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu mukozi w’Ubutasi bw’u Burundi yabwiye Rwandatribune ko ibitero Ingabo z’u Burundi zirimo kugaba ku mutwe wa FLN bitazigera bihagararara cyane ko ngo bafite gahunda yo kubirukana mu iri shyamba bamazemo iminsi.
FDNB ifite gahunda yo gucana umubano na FLN
Igihugu cy’u Burundi cyemeza ko gifite gahunda yo kuzahura umubano wacyo n’u Rwanda, bityo kwirukana FLN mu shyamba rya Kibira no guhagarika kuyikingira ikibaba ari bimwe mubyo u Rwanda rwatanze ubusabe ko bigomba guhagarara mu rwego rwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi.
Cyakora muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo naho, Gen Jeva mu gihe yaba asubiyeyo ntiyakoroherwa kuko mu nzira ziva mu Kibira zigana muri RD Congo , Gen Hamada usanzwe ari Komanda mukuru wa FLN yahashyize umutwe w’ingabo ukomeye uyobowe na Col Mbandaka Emmanuel. Uyu Col Mbandaka usanzwe adacana uwaka na Gen Jeva , dore ko amushinja kuba igikoresho cya Leta y’u Rwanda, ngo yahawe amabwiriza ko mu gihe yaba amuboye azahita amuca umutwe akaba ariwo ajyanira Gen Hamada.
Mu minsi yashize nibwo CNRD-FLN yabaye nk’iyigabamo ibice 2,aho igice kiri mu shyamba rya Kibira kiyobowe na Gen Jeva cyivumbuye ku buyobozi bukuru bwa CNRD-FLN na Komanda mukuru w’Uyu mutwe Habimana Hamada.
En Jeva ni muzima nta nigicurani aniha.Kereka niba muri gutera ibuye mu gihuru ngo murebe ikivumbukamo.Uriya ko yumvaga agomba kurwanira uburenganzura bwe agataha kuki atumva ko nabandi banyarwanda bafitr uburenganzira bwo gutaha mucyubahiro.yumva azica kugeza ryari?nikihe gihugu yifuza gusugira aba buzukuru be bavuka?
N’iyo waba impunzi utinya gutaha,ntabwo biguha uburenganzira bwo gufata imbunda ngo urwane.Uko byagenda kose,Imana itubuza kurwana,ikadusaba “gukunda n’abanzi bacu” nkuko Matayo 5:44 havuga.Ikavuga ko “yanga umuntu wese umena amaraso y’undi” nkuko Zaburi 5:6 havuga.Imana itubuza “kwihorera” (revenge).Bisome muli Abaroma igice cya 12 umurongo wa 19.Ibyo nubwo binanira benshi,abakristu nyakuli barabishobora.Nta na rimwe bivanga mu ntambara zibera muli iyi si.Imana ivuga ko abakora ibyo itubuza bose batazaba mu bwami bwayo.Nubwo iyo bapfuye bababeshya ko baba bitabye Imana.
@Karara ibyo se wagiye kubyigisha Giti mu jisho niba uri umugabo.
Cg ukabyigisha abagaragu be bo muri M23.
Umwami Dawidi uramuzi? Genda numara gisoma amateka ye uzagaruke nzakubwira.
Ntago umuntu yagutsikamira akubuza kwinyagambura umwinginga ngo nyamuneka reka tuvugane reka kunsikamira.nawe ati ceceka wa mwicanyi we.maze washaka imbaraga zawe zose ukamujugunya.nta kosa waba ukoreye mungu.