Gen Hakizimana Antoine Jeva wo mu mutwe wa CNRD/FLN, yigereje ho ubwo yavugaga ko u Rwanda rugomba kurya ruri menge ngo kuko umutwe wa FLN wongeye kwiyubaka.
Nyuma yo kumara igihe cy’amezi abiri yaraburiwe irenegero biturutse ku bikomere by’amasasu rashwe n’ingabo z’Uburundi , Gen Jeva yagarurutse avuga ko ari we Mugaba mukuru mushya w’Ingabo za FLN.
Mu kiganiro yagiranye na Radiyo ya CNRD/Ubwiyunge isanzwe inavugira uyu mutwe mu mpera z’icyumweru gishize, Gen Jeva yakomeje avuga ko ubwo Lt Gen Hamada yari akiri Umugaba mukuru w’ Ingabo za FLN , uyu mutwe wahuye n’ibibazo bikomeye k’urugamba biturutse ku makimbirane yari hati y’Abayobozi b’uyu mutwe ndetse ngo bituma ibikorwa bya gisirikare bya FLN bindindira.
Yongeye ko kuva yagirirwa ikizire na bagenzi be bakamuha inshingano zo kuba Umugaba mukuru wa FLN ,yahise atangira gusubiza ibintu mu buryo ,ndetse ko ubu FLN iri kongera kwiyubaka kandi biri kugenda neza.
Gen Jeva, yakomeje avuga ko u Rwanda rugomba kurya ruri menge, kuko umutwe wa FLN urimo kongera kwiyubaka witeguye kugarukana ubukana.
Yagize ati:” Ibikorwa bya gisirikare bya FLN byari byaradindiye, ariko ubu turi gusubiza ibintu mu buryo kandi biri kugenda neza.ibyo u Rwanda rwigize n’imbaraga rwiringira biraje bibe ubusa kuko FLN igiye kugarukana ubukana nyuma yo kongera kwiyubaka. Urugamba twiyemeje ntabwo ari inzozi. Ubu twagarutse.”
Gen Jeva, atangaje ibi nyuma yaho yari amaze amazi arenga abiri ,yaraburiwe irengero biturutse ku kuba yarimo yivuza ibikomere by’amasasu yarashwe n’ingabo z’Uburundi mu Ishyamba rya Kibira ahita ajyanwa kuvurizwa ahantu hagizwe ibanga muri Kivu y’Amajyepho.
Ni mu gihe kandi Umutwe wa CNRD/FLN ,wamaze gucikamo ibice bibiri kimwe gishigikiye Gen Hakizimana Anoitine Jeva ,ikindi kikaba kiri inyuma ya Lt Gen Habimana Hamada.
Baragahona,baza se uwabatsinze har’aho yagiye?
Intambara siwo muti w’ibibazo byo mu isi.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana. Intambara zimena amaraso menshi y’inzira-karengane.Umukristu nyakuri,nta na rimwe yivanga mu ntambara zibera mu isi.He is totally neutral.Ijambo ry’Imana rivuga ko “Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi”.Byisomere muli Zaburi ya 5,umurongo wa 6.Ndetse ikadusaba “gukunda n’abanzi bacu”.Nabyo bisome muli Matayo 5,umurongo wa 44.Abumvira amahame y’Imana,nibo izashyira mu bwami bwayo,kandi nibo bonyine bazarokoka ku munsi w’imperuka ushobora kuba wegereje cyane.Nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40,abapfuye barumviraga Imana,izabazura ku munsi w’imperuka,ibahe ubuzima bw’iteka.