General James Kabarebe, Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, yasobanuye imvano n’ubutaka bunini Kiliziya Gatulika itunze n’uko abakoloni bahisemo kubaka gereza mbere yo kubaka Kaminuza mu Rwanda.
Ibi Gen Kaberebe yabigarutseho ubwo yagezaga ikiganiro ku bitabiriye amahugurwa y’iminsi 3 ku miyoborere yateguriwe abayobozi bashya b’ Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda PSF kuri uyu wa 9 Gicurasi 2022.
Gen Kabarebe yasobanuye ko impamvu nyamukuru ituma mu Rwanda, Kiliziya Gatulika itunze ubutaka bunini, ari uko yabaye igikoresho gikomeye cy’ubutegetsi bw’abakoloni bityo na bo bakayihemba kuyiha ubutaka bunini bwo gukoreraho ibikorwa byabo, byo guhindura imyumvire n’imitekerereze y’abanyarwanda, ari nabyo byabaye iturufu ikomeye mu bukoloni.
Yagize ati ”Ntacyo abazungu bubatse ku bukungu bw’u Rwanda, icyo bubatse ni amakiliziya, kuko ni yo bayoboreshaga u Rwanda. Ni na yo mpamvu ubona ukabona ifite Ubutaka bwinshi mu Rwanda, yagose ahantu henshi.”
Gen Kabarebe avuga ko ugereranyije n’Ibihugu byo mu karere, u Rwanda arirwo rutagize icyo rumarirwa n’abazungu ari na ho yahereye asaba abikorera kumva ko iterambere ry’igihugu ari inshingano zabo.
Agaruka nanone ku byo abazungu bakoze, yavuze ko abazungu bubatse gereza zo gufungiramo Abanyarwanda, mbere yo kubaka amashuri ngo bige.
Yatanze urugero kuri Gereza ya Nyarugenge yubatswe mu mwaka 1930, nyamara mu gihe Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yatangiye gukora mu mwaka 1963.
Kuri Gen Kabarebe ibi ngo ni bike muri byinshi bigaragaza ko nta kintu abazungu bubatse mu bukungu bw’u Rwanda.
Gen Kabarebe yemeje ko RPF Inkotanyi yatangiye gahunda yo kubaka ubwigenge bw’ubukungu bw’u Rwanda.
Yagize ati “Nyuma yo guhagarika Jenoside , ntawatekerezaga ko u Rwanda rwaba rugeze aho ruri ubu ngubu.”
Gen Kabarebe yabwiye abari muri ayo mahugurwa ko kuba u Rwanda rukataje mu iterambere byose babikesha ubuyobozi bufite icyerekezo burangajwe na Perezida Kagame.
RWANDATRIBUNE.COM