Abaturage ba Uganda bakomeje gushidikanya ku nshingano zihabwa umuhungu wa Perezida wa Uganda Lt Gen Muhhozi Kainerugaba nyuma y’uko akomeje kugaragara nk’umuntu uyoborwa n’amarangamutima adakwiriye umusirikare ufite inshingano nk’izo afite kugeza magingo aya.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ni Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka mu gisirikare cya Ugnda UPDF , umwanya yagiyeho avuye ku kuba umuyobozi w’umutwe udasanzwe urinda umukuru w’igihugu n’umuryango we (Special Forces Commander). Izi nshingano, Gen Kainerugaba azifatanya no kuba umujyanama wihariye wa Perezida Museveni ari nawe se Umubyara mu birebana n’umutekano.
Kuri uyu wa 15 Mutarana 2022, uyu musirikare yarifashe avuga ko kuri iyi Isi ya Rurema nta gisirikare gishobora gutahukana insizi mu gihe cyose cyaba gihanganye n’ingabo za Uganda (UPDF)mu rugamba.
Ni mu butumwa uyu mugabo usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter aho yagize Ati:”Nta gisirikare ku Isi cyatsinda UPDF. Turi igisirikare cy’abaturage bityo nta n’umwe ushobora gutsinda igisirikare nk’icyacu. Ramba Operasiyo Shujaa.”
Iyi Operasiyo Shujaa Gen Muhoozi yikijeho avuga ko nta watsinda igisirikare cya Uganda ku Isi, kuva ku wa 30 Ugushyingo ingabo za Uganda ziyirimo zihiga abarwanyi b’umutwe wa ADF ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bufatanye n’ingabo za kiriya gihugu.
Ese Uganda yaba imaze kwibagirwa?
Abantu batandukanye basanzwe bazi ibikorwa mpuzamahanga by’ingabo za Uganda, bavuga ko Uganda yaba Irimo kwirengagiza ibikorwa ingabo zayo zagiye ziseberamo harimo ibikorwa by’ingabo byabereye i Kisangani muri Repubulika iharanira Demnokarasi ya Congo. Ibikorwa bigayitse byo gusambanya abagore n’abana ku ngabo za Uganda muri Somalia AMISOM ,Kwivugana abasirikare bakuru kandi bashoboye bashinjwa kudashyigikira umugambi wa Perezida Museveni wiswe “Muhoozi Project” ugamije kwimika umuhungu we Kaineruga akaba ariwe uzamusimbura ,Gutera ibisasu mu benegihugu ba Uganda hagamijwe kwihutisha ibikorwa byo kohereza ingabo mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa n’ibindi.
Urugamba rwa Kisangana Igisebo kitazibagirana kuri UPDF!
Ubwo hatangiraga intambara yiswe iya Kabiri ya Congo, ingabo za Uganda zarayitabiriye ariko ingabo z’u Rwanda, zifata bwangu imijyi itandukanye mu Burasirazuba n’Amajyepfo y’Iburasirazuba bwa Congo harimo Umujyi wa Kisangani n’ikibuga cy’indege cya Bangoka giherereye ku bilometero 12 mu nkengero zawo.
Ingabo za Uganda zo zibandaga ku duce dukungahaye ku mabuye y’agaciro two mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bwa RDC. Ubwo imirwano yahagarikwaga by’agateganyo, Ingabo za Uganda, nta mujyi zari zafashe wo kuba zigumyemo. Abayobozi b’ingabo za Uganda basabye u Rwanda kubaha Kisangani kubera ko rwari rufite n’indi mijyi nka Goma, Bukavu, Kindu, Uvira n’indi. Abayobozi b’ingabo z’u Rwanda barabyanga.
Icyo gisubizo ntabwo cyakiriwe neza n’abayobozi b’ingabo za Uganda. Mu nama yabereye i Goma yarimo uwari uhagarariye Mwalimu Julius Nyerere, Kahinda Otafiire wari ukuriye itsinda rya Uganda mu biganiro, yabwiye itsinda ry’u Rwanda ati “muraduha Kisangani cyangwa twembi tuyibure.”
Nk’uko Colonel Akhram Hossein wo mu ngabo za Loni yabitangarije Ikinyamakuru Liberation, mu rukerera rwo ku wa 05 Kanama 2000 nibwo ingabo za Uganda zigera ku 7000 zitwaje ibitwaro biremereye, zatunguye iz’u Rwanda zizimishaho ibisasu.
Kuva ubwo rurambikana, Igisirikare cy’u Rwanda gikora ku ntwaro zacyo kirasa kitababariye ingabo za Uganda, gitwika ibifaru bya UPDF karahava, ingabo za Uganda zihatakariza abasirikare babarwa ko bageraga mu 2000.
Muri iyo mirwano, Ingabo za Uganda zaharaniraga kwambuka ikiraro kiri ku mugezi wa Tshopo gitandukanya Kisangani y’Amajyepfo yarimo Ingabo z’u Rwanda n’iy’Amajyaruguru yarimo iza Uganda, ariko ingabo z’u Rwanda zizibera ibamba.
Umunsi urugamba rwahagaze, Gen James Kazini wari uyoboye Ingabo za Uganda i Kisangani yabanje guhamagara Col Karenzi Karake [ubu ni Rtd Lieutenant General], ku cyombo amusaba ko imirwano yahagarara, ndetse Ingabo za Uganda zisubira inyuma ibilometero bisaga icumi hanze ya Kisangani.
Imyaka ibaye 21 intambara ya Kisangani irangiye. Museveni, abo mu muryango n’abanya-Uganda, bahorana igikomere cy’iyi ntambara idafututse bateje ikaba ari bo ishegesha.
Kuba Museveni n’abanya-Uganda, batarakira igikomere cya Kisangani, byagarutsweho na Perezida Kagame muri Werurwe 2019, mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique. Icyo gihe yabajijwe niba bidashoboka ko Museveni yaba atarakira kuba Ingabo z’u Rwanda zaratsindiye ize i Kisangani mu my aka 2o ishize.
Perezida Kagame avuga ku rugamba rwa Kisangani yagize ati “Twabatsinze ubugira gatatu, ni ukuri, ahari ushobora kuba ufite ukuri. Ariko nta gushidikanya hari ibindi bisobanuro. Bahora bafite ubushake bwo gushaka kugenzura u Rwanda, no kuducisha bugufi”
Perezida Kagame yavuze ko yubaha Museveni nka Perezida wa Uganda ariko ‘ntabwo ari Perezida w’u Rwanda nta nubwo azigera aba we. Bigomba gukemuka. Ntabwo dukunda abantu baduha amabwiriza, aho yaba aturutse hose, ibyo urabizi neza.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko mu ngano, u Rwanda ari igihugu gito, ariko mu ntekerezo no mu rwego rwa Politiki ari igihugu cya rutura. Yanavuze ko nta muhuza ukenewe kugira ngo ibibazo by’u Rwanda na Uganda bikemuke ahubwo ko byose biri mu biganza bya Museveni.
Hari abasanga kandi kuba Uganda yarahisemo gufasha imitwe igambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda nka RNC, FDLR, RUD-Urunana n’iyindi, bifitanye isano no gutsindirwa i Kisangani, bikibakorogoshora.
Uganda Yatsinzwe uruhenu mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba muri Somalia!
Kuwa 14 Ugushyingo 2021 nibwo inkuru yabaye Kimomo ko 5 mu basirikare ba Uganda bakatiwe n’inkiko zo muri Somalia bazira ibikorwa byo kwica abasivili, gufata ku ngufu abagore n’abakobwa n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, byakorewe abasivili b’Abanyasomalia igihe bari mu butumwa bw’umuryango wabibumbye wo kurwanya Al Shahab. Ubusanzwe ubu butumwa bwa AMISOM bwagoye cyane ingabo za Uganda, aho indwanyi zayo zose zikomeye zagerageje gusimburana muri ubu butumwa bikarangira ntacyo zigezeho. Ntawakwibagirwa ukuntu Maj Gen Paul Lokech wafatwaga nk’indwanyi ikomeye mu gisirikare cya Uganda yananiwe kugenzura imyitwarire y’ingabo za Uganda, Si Nyakwigendera Lockech wasebeye muro Somalia kuko na Brig Gen Keith Katungi yageze muri uru rugamba bikamucanga agahita avanwa kuri izi nshingano nta n’umwaka ahamaze. Ibi byatumye Gen Katungi Keth asimbuzwa Don Nabasa mu muhango wayobowe n’umugaba wungirije w’ingabo za Ugamda zirwanira ku butaka Maj Gen Sam Okiding .
Kwikiza abasirikare bakomeye bazira “Muhoozi Project” igamije kwimika Gen Kainerugaba ngo asimbure se ku mwanya w’umukuru w’igihugu?
Mu Gihugu cya Uganda hamaze iminsi hagaragara imfu z’abasirikare bakuru muri UPDF , muribo twavuga Lt Gen Pecos Kutesa wari washyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru na Perezida Museveni mu kwezi kubanziriza uko yapfiriyemo, Major Gen Paul Lokech wari umuyobozi wungirije wa Polisi ya Uganda na Maj Gen Stephen Rwabantu bose ntihigeze hatangazwa indwara zagiye zibahitana.
Si ibi gusa kuko Lt Gen Katumba Wamala usanzwe ari Minisitiori w’Ubwikorezi yagabweho igitero na’abaozi ba CMI bakibvugana umukobwa we byose bikozwe hagamijwe kumucecekesha nyuma y’uko yari yagaragaje urugande rwe rwo kudashyigikira icyiswe “Muhoozi Project”
“ Muhoozi Project” bivugwa koa ri umushinga wateguwe na Perezida Museveni ugamije ko umuhungu we w’Imfura Lt Gen Muhoozi Kaineruga ariwe ugomba gutegurirwa kumusimbura ku mwanya w’umukuru w’igihugu cya Uganda.
Gutera ibisasu ku bene gihugu hagamijwe gushaka inzira yihuse izaberekeza muri DR Congo!
Amakuru yemezwa na bamwe mu batavugarumwe n’ubutegetsi bwa NRM , avuga ko Guverinoma ya Uganda ibinyujije mu kigo cy’ubutasi bwa Gisirikare CMI baba aribo bayoboye umugambi wo gutera ibisasu mu bice bitandukanye by’igihugu by’umwihariko mu murwa mukuru Kampala hagamijwe kwihutisha ibikorwa byo kohereza ingabo mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa. UPDF ibi bikorwa byakozwe n’intasi zayo byari bigamije kwihutisha umugambi wo kohereza ingabo zabo muri Congo Kinshasa, ari nayo mpamvu ibikorwa byose byakozwe byitiriwe umutwe wa ADF usanzwe ukorera mu burasirazuba bwa Congo nk’imbaruitso yo gushaka inzira yihuse ibageza muri iki gihugu.
“Shujaa Operation” UPDF ivuga ko yabaye indashyikirwa ihagaze ite kuva mu Gushyingo yatangangira?
“Shujaa Operation” ni ibikorwa bya Gisirikare birimo gukorwa n’ingabo za Uganda zifatanije n’iza Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.Ibi bikorwa mu mezi akabakaba 2 bigiye kumara, nta kintu gifatika kiragerwaho, kuko nta murwanyi cyangwa ibikoresho bifatika biragaragazwa ko byambuwe abanzi muri ibi bikorwa bya Gisirikare. Abenshi bavuga ko ibi bikorwa bigamije gushakira Uganda ubutunzi bwo bwo munsi y’ubutaka bwa Congo Kinshasa. Mu gihe Uganda itarerekana umusirikare numwe wa ADF yafashe mpiri cyangwa yiciye mu rugamba, ahubwo yo ihugiye mu gukwiza ibihuha bivugwa ko ihanganye n’ingabo n’imitwe iterwa inkunga n’u Rwanda.
Maj Gen Kayanja Muhanga uyoboye Operasiyo Shuja ntakwiye kwirengagiza ko Lt Gen Muhoozi Kaineruga unasanzwe ari umuyobozi we mu gisirikare yitangarije ko ruswa ivuza ubuhuha mu ngabo za Uganda izatuma asezera ku mirimo ye yo kuba umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda.