Lt Gen Muhoozi Kainerugaba , Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, yatangaje ko atazarebera umuntu wese uhirahira ashaka kurwanya ubutegetsi bwa Perezida Kagame afata nka Nyirarume.
Ibi uyu muhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yabitangaje yifashishije urubuga rwe rwa Twitter. Kuri uru rubuga Gen Kainerugaba yafashe amafoto 2 ya Perezida Kagame ayaherekesha amagambo agira ati “Uyu ni Marume , Afande Paul Kagame. Abashaka kumurwanya bari kurwanya umuryango wanjye. Bagomba kwitonda.”
Ubu butumwa buje busa naho bucubya uburakari bwari bwatejwe n’ubwo yashyizeho kuwa 15 Mutarama 2022 aho yigambye ko ntagisirikare na kimwe gishobora gutsinda UPDF kuri iyi si ya Rurema. Aho abanya Uganda n’abanyarwanda batari bake bahise bamwibutsa ibyabaye ku ngabo z’igihugu cye mu myaka ishize mu rugamba rwabereye i Kisangani muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba asanzwe azwiho kwivugira ibintu uko abyumva ari nayo mpamvu abatari bake bagereranya amagambo ye nk’ayumwana muto. Hari n’abarenga kuri ibi bakemeza ko uyu mugabo w’imyaka 47 inshingano ahabwa mu gisirikare aba atazikwiriye ahubwo ngo hakaba hagenderwa ku marangamutima ya Perezida Kagame.
Mu bitekerezo byatanzwe kuri ubu butumwa Lt Gen Kainerugaba yasabwe kugira icyo akora ngo abanishe ibihugu byombi bimaze imyaka isaga 4 birebana ayingwe. Mu gihe abandi benshi bo bagarutse ku ifungurwa y’imipaka ya Cyanika na Gatuna igihugu cya Uganda kigabaniraho n’u Rwanda.