Lt Gen Muhoozi Kainerugaba , Umuhungu w’Imfura wa Perezida Museveni yibasiwe n’Abanyakenya ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko yafata umurwa mukuru w’iki gihugu ,Nairobi mu byumweru 2 afashijwe n’ingabo ayobora zirwanira ku Butaka.
Kuva mu cyumweru gishize, Lt Gen Kainerugaba, yatangiye gutangaza amagambo ataravuzweho rumwe ku mbuga nkoranyambaga ze , cyane cyane ku rukuta rwe rwa Twitter. Bijya gutangira Gen Muhoozi Kainerugaba yavuze ko atiyumvisha ukuntu Uhuru Kenyatta afata nka Mukuru we, yananiwe kwiyamamariza manda ya Gatatu, ahubwo akarekura ubutegetsi mu mahoro.
Kubwa Muhoozi ngo iki ni igikorwa cy’Ubugwari cyakozwe na Uhuru kuko bigaragaza ko yatsinzwe vuba cyane . Yagize ati:” Ikibazo nagize kuri Mukuru wanjye (Uhuru Kenyatta) ni uko atahagaze ngo arwanire manda ya Gatatu.”
Bidatinze kuri uyu wa Mbere, yongeye gusa n’usembura uburakari bw’Abanyakenya atangaza ko yafata umurwa mukuru w’Iki gihugu(Nairobi) mu gihe kitarenze iby’umweru 2.
Yagize ati “ Byatwara iby’umweru 2 gusa, kugirango njye n’ingabo zanjye dufate umujyi wa Nairobi.”
Abanyakenya bariye karungu nyuma y’aya magambo yatangajwe na Muhoozi, aho bamwe batangiye kumwibasira badasize umuryango we.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi bakomeje gukoresha uburyo bwinshi mu kumwibasira nk’abakomeje gukoresha amafoto ya Museveni yambaye imyenda minini, bagasaba Muhoozi ko mbere yo gutekereza gufata Nairobi yakabaye atekereza gushakisha umudozi udodera se akamuhanira kumudodera imyenda nabi.
Mu minsi yashize, Lt Gen Muhoozi yari yahagaritse by’agateganyo gukoresha Urukuta rwe rwa Twitter, nyuma y’ibindi bintu yagiye atangaza ntibivugweho rumwe.
Perezida Museveni nawe yigeze kwihanangiriza umuhungu we, amusaba kwirinda gutangaza ku mbuga nkoranyambaga amakuru yose afite aho ahuriye n’Umutekano w’Igihugu.
Urukuta rwa Twitter rwa Gen Kainerugaba rumaze kugira abarukurikira basaga ibihumbi 600.
It wouldn't take us, my army and me, 2 weeks to capture Nairobi.
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) October 3, 2022