Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’imfura ya Perezida Museveni yahaye Kayumba Nyamwasa na RNC ye gasopo avuga ko Uganda itakwihanganira kongera kubabona bategurira imigambi yabo mibisha ku Rwanda ku butaka bwa Uganda.
Ibi Gen Kainerugaba yabitangaje yifashishije urukuta rwe rwa Twitter maze avuga ko n’ubwo atazi ikibazo Kayumba Nyamwasa na RNC ye bafitanye na RPF/RDF ariko ibyo kwitikira ibyo bagakoresha Uganda nk’inzira yo gutegura imigambi yabo itazabyihanganira.
Yagize ati”Gen Kayumba na RNC , nubwo ntazi ibibazo mufitanye na RPF/RDF gusa ndabihaniza ntimuzigere mwibeshya gukoresha igihugu cyanjye nk’ubutaka bwo guteguriraho ayo mabi”
Gen Kainerugaba yavuze ko nubwo adashihikajwe na Politiki cyane ariko azi neza ko ibikorwa RNC yakoreye muri Uganda byayinjiye mu ntambara itoroshye n’u Rwanda.
Yagize:”Ntabwo ibi bihuye na Politiki,ntabwo nshikajwe na Politiki! Ibikorwa bigayitse RNC yakoreye hano nibyo byatujyanye mu ntambara y’ubujiji n’u Rwanda. Abo bose babigaragayemo bagiye kujya hanze”
Ubu butumwa bwa Gen Muhoozi Kainerugaba bwongeye hushimangira ko koko RNC yahoze ikorera muri Uganda mu buryo buzwi, Gusa nanone abakurikiranira hafi umubano w’ibihugu byombi bavuze ko noneho kuba Uganda isa n’iri kwemera ibyo u Rwanda ruyishinja ari inzira nziza yo kubikosora mu rwego rwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi.
Gen Kainerugaba kuwa 18 Mutarama 2022 aherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda aho yabonanye na Perezida Kagame maze bakagirana ibiganiro bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi. Nyuma y’ibi biganiro nibwo Guverinoma y’u Rwanda yahise itangaza ko ifunguye umupaka wayo wa Gatuna uhuza ibihugu byombi.
Ildephonse Dusabe