Lt Gen Muhoozi Kainerugaba , Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka mu ngabo za Uganda (UPDF) akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni yanenzwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko ruswa iri muri Minisiteri izatuma yegura kuri izi nshingano.
Gen Kairenrugaba aheruka gutangazaa ko urwego rw’igisirikare ayoboye rutagishobora gukora baimwe mu bikorwa bya Gisirikare kubera ko Minisiteri y’Ingabo itajya ibaha amafaranga yo kwifashisha.Yakomeje avuga ko Ubukene buri mu basirikere bato ba Uganda, butuma bakora akazi batabishyizeho umutima.
Kuri iyi ngingo , Kainerugaba yasabye ko Minisiteri y’ingabo yashyiraho amahahiro ya Gisirikare[ Army Shop] ndetse bagafashwa koroherezwa mu gutangiza imishinga mishya yazabafasha mu gihe baba basezerewe mu ngabo za Uganda.
Col Fred Mwesige, warwananye na Se[Museveni] urugamba rw’ishyamba rwa NRA , yavuze ko ikibazo Gen Muhoozi avuga nawe azi neza ko kiriho gusa avuga ko mu cyimbo cyo kwegura agomba gushikama agahangana n’ibibazo bya Ruswa bigaragara muri Minisiteri y’Ingabo n’Abahoze ari abasirikare muri iki gihugu.
Yagize ati”Umusirikare wa UPDF yakora inshingano ze neza igihe cyose azi neza ko mu rugo iwe nta kibazo gihari, urugero niba umuryango we wariye cyangwa se wenda igihe yaba afite ubushabitsi buto bushobora kuzamufasha mu gihe yaba asezerewe mu gisirikare.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bo babaye nk’abanenga Lt Gen Kainerugaba bavuga ko ibitekerezo bye bidakwiye umusirikare ku rwego rwe, ndetse bamwe banamubwira ko biramutse bibaye ngombwa yakwegura kuko adashoboye.
Uwitwa Sudhir yasabye Gen Kainerugaba kutegura ahubwo ngo agomba gushikama akarwanya iyo ruswa. Yagize ati”Muvandimwe wikegura, ahubwo haguruka uhangene n’iyo ruswa ivugwa muri Minisiteri y’Ingabo. Tukwitezeho byinshi wicika intege”
Usibye kuba ari umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Kainerugaba ni umujyanama wa Perezida Museveni[se] mu bijyanye n’umutekano aho by’umwihariko ashinzwe ubujyanama mu bikorwa bidasanzwe ( Special Operations Advisor)