Leta zunze ubumwe za Amerika zafatiye ibihano byiganjemo ibyo mu rwego rw’ubukungu Maj Gen Abel Kandiho uyobora ubutasi bw’igisirikare muri Uganda.
Mu butumwa bwatangajwe bwa na Brig Gen Flavia Byekwaso uvugira igisirikare cya Uganda yavuze ko UPDF yamenyeshejwe ko Gen Kandiho yafatiwe ibihano gusa ngo ntibaramenya ibyo uyu musirikare usanzwe ari inkoramutima y’umuryango wa Museveni azira.
Gen Byekwaso yaboneyeho kuvuga ko yamagaye ibi bihano ndetse we adatinya kuvuga ko Leta zunze Ubumwe za Amerika zarengereye.
Yagize ati” Twabababajwe n’ibyakozwe n’igihugu dusanzwe dufata nk’umufatanyabikorwa wacu,tumaze kubona ibi bihano byatubabaje ndetse twanenze uburyo iki gihugu cyirengagije gukusanya amakuru no kudatega amatwi uruhande rwacu”
Maj Gen Abel Kandiho yakunze kugaragara mu bikorwa byibasira Abanyarwanmda baba muri iki gihugu, aho urwego ayoboye rukunze kubafunga rubashija kuba intasi za Guverinoma y’u Rwanda.
Si abanyarwanda gusa kuko avugwa no kubangamira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa NRM nkaho we ubwe yatangaga amabwiriza yo kwica abari mu myigaragambyo y’ishyaka NUP rya Bobi Wine aho benshi bakorerwaga iyicarubozo mu mvururu zakurikiye amatora yahaye Perezida Museveni kuyobora Uganda muri manda ya 6 .Ikindi Gen Abel Kandiho yavuzwemo n’iburirwa irengero ry’umuririmbyi akaba n’umunyapolitiki w’umunyarwanda Ben Rutabana bivugwa ko yaburiwe irengero nyuma yo kubonana nawe.