Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CGP Dan Munyuza; bari mu ruzinduko mu gihugu cya Tanzania.
Aba bayobozi b’inzego z’umutekano z’u Rwanda bari muri Tanzania kuva ku munso wo ku Cyumweru, nk’uko byemejwe na Ambasade y’u Rwanda muri kiriya gihugu.
Iyi Ambasade yavuze ko uruzinduko rw’aba bayobozi bombi b’inzego nkuru zishinzwe umutekano w’u Rwanda, rugamije gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Tanzania.
Iyi Ambasade yagize iti: “Umugaba Mukuru wa RDF, Gen Jean Bosco Kazura n’Umuyobozi Mukuru wa RNP CGP Dan Munyuza, kuva ku Cyumweru bari mu ruzinduko muri Tanzania aho bagiye guhura na bagenzi babo cyo kimwe n’abandi bayobozi, mu ruzinduko rugamije gushimangira umubano mwiza w’ibihugu byombi.”
Amafoto Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania yashyize kuri Twitter, yerekana Gen Kazura, IGP Dan Munyuza ndetse n’intumwa bari bayoboye bari mu biganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania Gen, Venance Mabeyo cyo kimwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya kiriya gihugu, IGP Simon Sirro.
U Rwanda na Tanzania bisanzwe bifitanye umushinga w’amasezerano y’ubwumvikane ku bufatanye mu bya gisirikare washimangiwe muri 2018, ubwo impuguke mu bya gisirikare zo mu bihugu byombi zahuriraga ku kicaro gikuru cya TPDF i Dar es Salaam hagati y’itariki ya 16 n’iya 18 Mata 2018.
Icyo gihe intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe na Maj Gen Safari Ferdinand wari Umuyobozi mukuru ushinzwe politiki y’ubwirinzi n’ingamba mu gisirikare cy’u Rwanda, mu gihe intumwa z’igisirikare cya Tanzania zari ziyobowe na Maj Gen Kaisy Njelekela.
Icyo gihe impande byari byatangajwe ko umushinga w’ariya masezerano ushyirwaho umukono na ba Minisitiri b’Ingabo b’ibihugu byombi mu gihe cya vuba, gusa birangira adasinywe.
Guhura kw’impande zombi gushimangira ko gahunda yo gusubukura isinya ry’ariya masezerano ry’ariya masezerano ishobora gusubukurwa vuba.