Gen Célestin Mbala Munsense, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ari mu ruzinduko mu Rwanda, aho yaganiriye na mugenzi we w’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura.
Gen Célestin Mbala Munsense yanavuze ku kibazo cy’inyeshyamba za M23 ziherutse kuvugwaho kugaba ibitero kuri Congo, bikavugwa ko izo nyeshyamba zaturutse mu Rwanda.
Itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda rivuga ko kuri uyu wa Gatatu, Gen Mbala Munsense Célestin n’itsinda ayoboye baganiriye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, ibiganiro bikabera ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura.
Ibiganiro by’abo bayobozi byibanze ku mutekano mu karere n’ubufatanye mu kurwanya imitwe y’iterabwoba.
Gen Célestin Mbala Munsense yagize ati “Itsinda ryacu riri hano mu biganiro bigamije kurebera hamwe ingamba zashyizweho n’ibihugu mu kurwanya imitwe y’iterabwoba n’ibindi bibazo by’umutekano byambukiranya imipaka. Ibi bijyanye n’imirongo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yo kurwanya ibintu byose bibangamira iterambere.”
Gen Célestin Mbala Munsense yongeyeho ko ibiganiro byanagarutse ku kurwanya imitwe yitwaje intwaro ku mipaka y’ibihugu byombi, byose bigamije ineza y’iterambere ry’abaturage b’ibihugu byombi.
Ku kibazo kijyanye n’ibirego bimaze iminsi mu itangazamakuru by’uko umutwe wa M23 wagabye ibitero muri Congo uturutse ku butaka bw’u Rwanda, Gen Célestin Mbala Munsense yagize ati “Twabihariye itsinda rihuriweho rishinzwe kugenzura umutekano ku mipaka (EJVM) ngo rikore akazi karyo hanyuma ritumenyeshe uko bihagaze”.
Hamaze igihe hari umwuka utari mwiza ahanini ushingiye ku mupaka w’ibihuigu byombi, aho ibiheruka ari aho byavuzwe ko ingabo z’u Rwamda zinjiye ku butaka bwa Congo Kinshasa. Mu mpera z’icyumweru gishize nabwo u Rwanda rwongeye gushyirwa mu majwi aho, byavuzwe ko inyeshyammba za M23 zagabye ibitero muri Teritwari ya Rutshuru zari ziturutse mu Rwanda, ibintu Ingabo z’u Rwanda zahise zisohora itangazo ribyamaganira kure.
Kurikira ibiganiro n’amakuru bya Rwandatribune TV hano