Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, ejo ku wa Gatanu yari i Athènes mu gihugu cy’u Bugiriki mu ruzinduko rw’akazi.
Gen Kazura n’itsinda yari ayoboye bakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bugiriki, Gen Konstantinos Floros mbere yo kugirana ibiganiro.
Ibiganiro bya Gen Kazura na Gen Konstantinos byibanze ku ruhare rw’Ingabo z’u Bugereki n’iz’u Rwanda mu kugarura amahoro n’umutekano mu gice cyegereye inyanja ya Mediterranée ndetse n’igice cya Afurika yo hagati.
Gen Floros yavuze ko umusanzu w’u Rwanda n’u Bugiriki mu kwimakaza amahoro n’umutekano burenze uturere ibihugu byombi biherereyemo.
Gen Kazura na mugenzi we banaganiriye ibyerekeye gufungura inzira nshya y’ubufatanye bwa gisirikare bw’u Rwanda n’u Bugereki.