Abasirikare bashya mu Gisirikare cy’u Rwanda, basoje imyitozo y’ibanze bari bamazemo umwaka, ibemerera kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda.
Iyo myitozo yari imaze umwaka iri kubera mu Kigo cy’imyitozo cya Gisirikare cya Nasho mu Burasirazuba bw’u Rwanda.
Umuhango wo gusoza iyo myitozo witabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura. Urwo rubyiruko rw’abahungu n’abakobwa, rwagaragarije ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ubumenyi mu gukoresha intwaro n’ibindi bize.
Mu ijambo rye, Gen Kazura yabashimiye amahitamo meza bakoze yo kuba bamwe mu bagize umuryango mugari w’Ingabo z’u Rwanda wiyemeje kurinda igihugu n’abagituye.
Ati “Nta kabuza ko muzagera kuri iyo ntego mukorana ikinyabupfura binyuze mu byo mwize nk’uko mwabigaragaje uyu munsi.”
Umwe mu basoje amasomo, Pte Uwizeyimana Mwadjuma, yatangaje ko yatewe ishema no kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda.