Nyuma yaho agizwe Umuyobozi w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Gen Maj Peter Cirimwami, yatangiye gushyira mu bikorwa ibyo yasabwe n’Ubutegetsi bwa Kinshasa birimo guhashya no kugerageza gusenya umutwe wa M23.
Nyuma yo gusura ibirindiro bya FARDC biherereye mu nkengero z’Umujyi wa Goma ho muri teritwari ya Nyiragongo mu mpera z’icyumweru gishize aho yasabye abasirikare kongera morari no kwitegura guhangana n’umutwe wa M23, kuri ubu Gen Maj Cirimwami yahaye yatangiye kureshya abarwanyi ba M23 .
Gen Maj Cirimwami , yahamagariye abarwanyi b’Umutwe wa M23 kwemera gushyira intwaro hasi, bakitandukanya n’uyu mutwe , hanyuma bakishyikiriza Ingabo za Leta FARDC ubundi bagasubizwa mu buzima busanzwe.
Gen Cirimwami ,yakomeje asaba abarwanyi ba M23 aho yababwiye ko niba koko ari Abanye congo bakunda igihugu cyabo, byaba byiza bitandukanyije n’umutwe wa M23 bakayoboka Ubutegetsi bwa Kinshasa ndetse ko bwiteguye kubakirana yombi .
Ati:” Niba koko muri Abanye congo bakunda igihugu kandi mukaba mwumva mufite inyota y’igihugu cyanyu, ndabasaba kwitandukanya na M23 hanyuma mukishyikiriza ingabo z’igihugu FARDC, kugirango mwamburwe intwaro ndetse musubizwe mu buzima busanzwe mubane n’abandi Banye congo mu maahoro.”
K’urundi ruhande ariko , Umutwe wa M23 uheruka gutangaza ko udateze kwemera gushyira intwaro hasi no gusubizwa mu buzima busanzwe, mu gihe Guverinoma ya DRC itaremera ibiganiro kugirango bagire ibyo bumvikanaho.
Mu kiganiro aheruka kugirana na Rwanda Tribune.com, Umuvugizi wungirijewa ARC/M23 mubyapolitiki Canisius Munyarugero , yagize ati:” Ntabwo M23 ari Inka bashorera bazerekeza aho bishakiye. Ntabwo tuzemera kuyoboka gahunda yo kwamburwa intwaro no gusubizwa mu buzima busanzwe Kinshasa itaremera kuganira natwe.”
M23 Kandi , ivuga ko hari ibibazo bikomeye bigomba kubanza gukemuka, birimo guhabwa uburenganzira bwabo kimwe n’Abandi benegegihugu ,kurengera no gushimangira umutekano w’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda bakomje kwicwa no gusahurwa imitunhgo yabo, bikozwe n’imitwe yitwaje intwaro ya FDLR, Nyatura na Mai Mai ishyigikiwe na Guverinoma ya DRC.
M23 kandi , avuga ko hari n’ikindi kibazo cy’impunzi z’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda ,zitataniye mu bihugu byo mukarere k’Ibiyaga bigari n’ahandi ku Isi,zimaze imyaka irennga 20 ziri mu buhungiro, bitewe n’uko icyatumye zihunga kitarabonerwa umuti.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com