Mu mutwe wa FLN hakomeje kuvugwamo amakuru yibanda ku makimbirane amazemo iminsi , byanatumye uyu mutwe icikamo ibice bibiri bihanganye.
Chantal Mutega umwe mu bayobozi ba CNRD/FLN, yatangaje ko bimwe mu byateye aya makimbirane, ari uko Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva wari ushinzwe operasiyo za gisirkare muri FLN, yagize inyota y’Ubutegetsi agashaka guhirika Lt Gen Habimana Hamada umugaba mukuru w’ingabo za FLN ariko bikaza kumunanira.
Akomeza avuga ko, ubusanzwe mu gisirikare bubahana bakurikije uko barutana , ariko ko Gen Maj Maj Jeva yari atacyubahiriza ayo mahame agenga igisirikare, kuko atari icyumvira amabwiriza y’umugaba mukuru wa FLN ariwe Lt Gen Hamada kandi ari umuyobozi we.
Ibi ngo byakurikiwe n’uko Gen Maj Jeva yafashe amafaranga y’imisanzu akayagabiza abasirikare bato mu rwego rwo kugirango bamushigikire abashe guhirika Lt Gen Hamada maze abe ariwe ufata ubuyobozi bw’ingabo za FLN kugeza anaho yashatse kumwivugana.
Yagize ati:” Gen Maj Jeva yagize inyota y’Ubutegetsi ashaka kwivugana Lt Gen Hamada kugirango amusimbure ku buyobozi bw’ingabo za FLN. Yafashe imisanzu yacu ayinyanyagiza mu basirikare bato kugirango bazamubere ikiraro cyo kugera k’ubuyobozi bw’ingabo za FLN ,abonye bimunaniye yigira umugaba mukuru wa FLN mu buryo twe tutazi kandi tutanemera. Ibi byabanjirijwe n’uko yari asigaye atacyumvira amabwiriza y’ umuyobozi we Lt Gen Hamada, kandi amategeko agenga igisirikare avuga ko umuto y’ubaha umukuriye.”
Kugeza ubu amakimbirane ari mu mutwe wa FLN, yatumye uyu mutwe ucikamo ibice bibiri bihanganye aho hari abashigikiye Lt Gen Hamada abandi bakaba bari inyuma ya Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva.
Yaba Lt Gen Hamada na Gen Maj Jeva, buriwe se aravuga ko ariwe mugaba mukuru w’Ingabo za FLN ,ibintu bikoje gutuma buri ruhande ruhiga urundi ndetse hakaba hari n’abamaze kubigwamo barimo Cpt Epimaque wari umujyanama akaba n’umwanditsi wa Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com