Gen Maj Ntawunguka Pacifique uzwi ku kazina ka “Omega” Umugaba mukuru wa FDLR/FOCA, yabuze iyo agana bitewe n’uko ari umwe mu bari guhigwa bukware n’umutwe wa M23 muri Teritwari ya Rutshuru ho muri Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru dukesha imboni yacu iri mu Teritwari ya Rutshuru, avuga ko muri iyi minsi umutwe wa M23 wagabye ibitero bikomeye ahitwa i Parisi mu rutare rwa Tongo, ahaherereye ibirindiro bikuru by’umugaba mukuru wa FDLR ariwe Gen Maj Ntawunguka Pacifique Omega.
Nk’uko biheruka kwemezwa n’abarwanyi ba FDLR bafashwe mpiri muri iyo mirwano umutwe wa M23 uheruka kwereka itangazamakuru mpuzamahanga i Bunagana, bavuze ko ubwo M23 yagabaga ibitero mu rutare rwa Tongo, benshi mu barwanyi bari kumwe na Gen Maj Omega bahasize ubuzima, abandi bafatwa mpiri.
Aba brwanyi bafashwe na M23, babwiye itangazamakuru mpuzamahanga ko muri iyi minsi Gen Omega yomonganye ndetse ko ntawe uzi aho aherereye muri iyi minsi, kubera kwikanga umutwe wa M23 utamworoheye.
Ikindi gikomeje gutera ubwoba Gen Maj Omega, ni iyicwa rya Ajida Ceceo wari ushinzwe kumurindira umutekano akaba yari anakuriye ibikorwa by’amasengesho mu mutwe wa FDLR uheruka kwicwa n’umutwe wa M23.
Ibi byatumye Gen Omega ahunga maze ata ibirindiro bye biherereye mu rutare rwa tongo ahazwi nka ‘’Paris” muri Teritwari ya Rutshuru.
Andi makuru ,avuga ko ubu Gen Maj Omega aho yaraye uyu munsi atariho yongera kurara ejo, kuko ahora yikanga M23 iheruka kwica uwari ushinzwe kumurindira umutekano nawe agakizwa n’amaguru.
Umutwe wa M23, ushinja umugaba mukuru wa FDLR Gen Maj Omega kwivanga mu bibazo by’Abanyekongo aho yohereza abarwanyi kurwana ku ruhande rwa FARDC mu ntambara bahanganyemo na M23.
M23 kandi, ishinja Gen Maj Omega guha amabwiriza abarwanyi ba FDLR /FOCA, kwibasira Abanyeko bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi muri Teritwari ya Rutshuru na Masisi.
Ibi byatumye umutwe wa M23 ,umushyira mu bambere bagomba guhigwa bukware bagafatwa ari bazima cyangwa bapfuye.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Courage mes treres M23.
Uwo Imega siwe qavuze ko azagaruka mu Rwanda nta mututsi uhari?
Iyi ngengas ntacyo yamarira u Rwanda. Umuntu nkuyu aba akwiye kuba munsi yitaka
Intambara siwo muti w’ibibazo byo mu isi.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana. Intambara zimena amaraso menshi y’inzira-karengane.Umukristu nyakuri,nta na rimwe azivangamo.Ijambo ry’Imana rivuga ko “Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi”.Byisomere muli Zaburi ya 5,umurongo wa 6.Ndetse ikadusaba “gukunda abanzi bacu”.Nabyo bisome muli Matayo 5,umurongo wa 44.Abumvira amahame y’Imana,nibo izashyira mu bwami bwayo.