Perezida Felix Tshisekedi , yafashe umwanzuro wo kugira Gen Maj Peter Cirimwami umuyobozi wa operasiyo za gisirikare mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ,nyuma yaho Lt Gen Constant Ndima akuwe kuri uwo mwanya.
Amakuru dukesha imboni ya Rwandatribune.com iherereye mu mujyi wa Goma, avuga ko zimwe mu nshingano zikomeye zahawe Gen Maj Peter Cirimwami, harimo kurandura burundu umutwe wa M23 mu burasirazuba bwa DRC.
Gen Maj Peter Cirimwami, yahawe iyi misiyo, mu gihe igisirikare cya Leta FARDC, kimaze iminsi kiri mu myiteguro ikomeye yo kugaba ibitero simusiga ku mutwe wa M23 no kuwambura uduce twose uherereyemo muri teritwari ya Rutshuru, Masisi na Nyiragongo ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Aya makuru, akomeza avuga ko kuva Lt Gen Constant Ndima yatumizwaho I Kinshasa ndetse bikaba bivugwa ko afunze azira ubwicanyi bwakorewe Wazalendo mu mujyi wa Goma kuwa 30 Kanama 2023, ngo Perezida Tshisekedi yasanze ari byiza kumusimbuza Gen Maj Peter Cirimwami ,bitewe n’uko amenyereye ndetse asanzwe azi neza igice cy’Uburasirazuba bwa DRC, ahO yakoze imirimo itandukanye by’umwihariko muri Kivu y’Amajyaruguru.
Gen Maj Cirimwami kandi, ngo afite ubuzobere mu gukorana n’imitwe yitwaje intwaro nka Nyatura, Mai Mai na FDLR by’umwihariko mu gihe kirekire yamaze ari umuyobozi ushinzwe ubutasi bwa gisirikare muri Kivu y’Amajyarugurumu .
Ibi ngo bizamufasha gutegura neza no gukorana n’iyi mitwe mu buryo bunoze, cyane cyane muri iyi minsi Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC, gikomeje kwitegura kugaba ibitero bikomeye kuri M23 kibifashijwemo n’iyi mitwe yose.
Gen Cirimwami kandi, asanzwe ari Umushi uzwiho kwanga urunuka u Rwanda n’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda, bityo kugirwa Umuyobozi w’Ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru, bikaba bizorehereza Kinshsa Guhanga n’u Rwanda ndetse n’Abanye congo bavuga Ikinyarwanda bavugwaho gushyigikira umutwe wa M23 .
Gen Maj Cirimwami,ngo akaba afite ishyaka rikomeye ryo kurwanya umutwe wa M23 gusumbya abandi bose bamubanjirije, dore ko ubu ari mu mwanya mwiza wo kubishyira mu bikorwa, bitewe n’uko yagizwe gumuyobozi wa operasiyo za gisirikare mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru .
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com