Komanda w’Umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Repubulika iharanora Demokarasi ya Congo yavuze ko abavuga ko azagezwa mu butabera mpuzamahanga kubera ibyaha by’intambara bibeshya kubyo M23.
Mu mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyamnbaga, Gen Sultan Makenga yongeye gusobanura ko M23 itarwanira gushyirwa mu gisirikare cya FARDC nkuko bamwe babikeka. Yavuze ko impamvu M23 irwana ari ukurengera uburenganzira bw’abaturage benshi bambuwe mu gihugu cyabo.
Yagize ati:”Ntabwo njye nka Makenga ndwanira ibibazo byanjye bwite, ndwanira abaturage bose muri rusange. Abavuga ko turwanira impamvu zacu bwite baribeshya. “
Makenga yaboneye guha ubutumwa abamukangisha ko azashakishwa n’ubutabera mpuzamanganagira ati:”Hari n’abambwira ko ndimo gushakishwa. Aho ndi ko bahazi baje bakamfata!?Nta kindi gihugu nzongera guhungiramo nzaguma hano kuko ndi Umunyekongo”
Gen Makenga anavuga ko igisirikare cy’umutwe wa M23 kitarwanira kwinjira mu ngabo z’igihugu ahubwo baharanira guhabwa uburenganzira nk’ubw’abandi mu gihugu cyabo cy’amavuko.
Gen Makenga avuga ko mu gihe yabona impamvu zatumye afata imbunda akajya ku rugamba zikemuwe na Leta ya Kinshasa nabo bamukangisha ubutabera mpuzamahanga yahita abwishyikiriza cyane ko intambara arwana itagamije inyunguze ahubwo igamije guhagarika uko abaturage bahohoterwa mu gihugu cyabo .
M23 yongeye kubura imirwano mu Ugushyingi kwa 2021, nyuma yo gutangaza ko amasezerano yose yagiye igirana na Leta ya Kinshasa nta namwe yashyizwe mu bikorwa. Ibi biniyongeraho ko abaturage bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bakomeje gufatwa nabi na Leta ya Kinshasa ari nayo itangwa nk’impamvu nyamburu Gen Makenga na M23 ye bongeye kwegura imbunda bagahangana na FARDC.
Nkunda umugabo ntacyo ampaye ✌?✌?✌?✌? pic.twitter.com/ppAv0xLQqK
— damien (@damiennkaka) July 18, 2022