Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka mu gisirikare cya Uganda(UPDF) Lt Gen Muhoozi Kainerugaba akaba n’imfura ya Perezida w’iki gihugu Yoweri Kaguta Museveni yaciye amarenga ko ashobora kwiyamamariza kuyobora Uganda mu matora ateganijwe mu mwaka 2026.
Ni mugihe mu gihugu cya Uganda hadutse Kampanye(HashTag) ku mbuga nkoranyambaga a yiswe MK 2026 FOR PRESIDENCY, yatuwe na bamwe mu bakomeye mu rubyiruiko rw’ishyaka NRM bamusaba kuziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu mwaka 2026.
Uwitwa Mupenzi Phionah yagize ati”Mu by’ukuri sinzi icyo naha uyu mugabo w’igitangaza , gusa hari umuntu wangiriye inama y’icyo namuha. Gen Muhoozi Kainerugaba , ni wowe mugabo umwe muri Miliyoni ushobora kuyobora Uganda mu mwaka 2026.
\
Ubu butumwa, bwakiriwe neza na Gen Muhoozi Kainerugaba wahise abusangiza abamukurikira ku rubuga rwa Twitter(Retweet), bituma benshi batangira gukeka ko nawe yari asanzwe afite gahunda yo kwiyamamaza mu matora ataha.
Muri Uganda Hamaze igihe hahwihwiswa amakuru ku mushinga witiriwe Muhoozi (Muhoozi Project) aho bamwe mu bawukurikiranira hafi, bawufata nk’igishushanyo mbonera cyashushanyijwe na Perezida Yoweri Museveni. Bivugwa ko uyu mushinga ugamije gutegurira Gen Muhoozi imb araga z’igisirikare na Politiki ku buryo ariwe uzahita afata ubutegetsi mu gihe Museveni yaba arangije iyi manda ye ifatwa nk’iyanyuma izarangira mu mwaka 2026.
Abatavugarumwe n’ubutegetsi barimo Kiiza Besigye na Amama Mbabazi bari mu bamaganiye kure uyu mushinga ugitangira guhwihwiswa. Binavugwa ko iyo ugerageje kuwurwanya, cyangwa kuwuvuga nabi wicwa cyangwa ugashyirwa ku ruhande n’kuko byagendekeye, abarimo Gen Tumukunde, Gen Tumuine, Gen Mugisha Muntu, Lt Gen Pecos Kutesa, Maj GeN Paul Lokech n’abandi bari inkoramutima za Perezida Museveni.
Ildephonse Dusabe