Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu cya Uganda Gen David Muhoozi yasabye imbabazi inteko ishingamategeko kubw’abakozi bayo bafunzwe hadakurikijwe amategeko agenga itabwa muri yombi ry’abayobozi bakuru mu gihugu cya Uganda.
Abadepite baheruka gutabwa muri yombi ni Muhammed Ssegirinya na Allan Ssewanyana baheruka gutabwa muri yombi n’umutwe w’abashinzwe umutekano wa Joint Security Taskforce.
Izi ntumwa za rubanda zari zisanzwe zifungiye muyri gereza ya Kago ziza kurekurwa kuwa 9 Nzeri nyuma yo gutanga ingwate. Aba badepite bari bakurikiranweho ibyaha by’itebwoba, kugerageza ubwicanyi no gushyigikira ibikorwa by’iterbwoba.
Bamwe mu badepite bagaragaje impungenge batewe n’uko bagenzi babo bafunzwe, umuyobozi w’inteko atarabona impapuro zibata muri yombi nk’uko amategeko abiteganya.
Uwitwa Ssekikubo yagize ati”Ntitwibaza impamvu bagenzi bafunzwe mbere, umuyobozi w’inteko ishingamategeko akamenyeshwa nyuma”
Gen Muhoozi yabwiye inteko ishingamategeko ko asaba imbabazi ku kuba urwego ayobora rwarafunze aba bayobozi bakuru hadakurikijwe amategeko gusa avuga ko byari ngombwa ndetse anongeraho ko aba badepite bagomba kugezwa imbere y’ubutabera mu minsi ya vuba.
Yagize ati” Uburyo bwo kumenyesha no kubagezaho impapuro zibata muri yombi byarakerewe kubw’iyo mpamvu ndabisabira imbabazi “
Perezida w’inteko ishingamategeko ya Uganda Jacob Oulanyah nawe yavuze ko uburyo aba badepite bafunzwe bitamunyuze.Yagize ati”Abaturage bose bakwiye kubahwa, narebye amashusho y’uko aba badepite bafunzwe, ntabwo byakozwe mu mucyo”