General Muhoozi Kainerugaba yasabye imbabazi Perezida wa Kenya n’Abanyakenya muri rusange nyuma y’ubutumwa aheruka kwandika ko we n’ingabo ze (UPDF) bafata Umurwa Mukuru Nairobi mu gihe kitarenze icyumweru kimwe.
Ubu butumwa bwa Muhoozi bwarakaje bikomeye abanya-Kenya, binateza umwuka mubi muri Dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.
Ibi byatumye Guverinoma ya Uganda ibinyujije muri Minisiteri y’Ububamyi n’Amahanga yanditse ibaruwa yitandukanya n’ibyatangajwe na General Muhoozi, wari ukiri Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka mu gisirikarikare cya Uganda.
Ntibyarekeye aho, kuko byanatumye Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museceni ubwo yandika ibaruwa yo kwisegura, nubwo atigeze agaragaza ko asabira imbabazi umuhungu we, Gen Kairegugaba.
Mu butumwa General Muhoozi Kainerugaba yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Kane gtariki ya 13 Ukwakira 2022, yasabye Imbabazi, Perezida Mushya wa Kenya William Samoei Ruto afata nk’umuvandimwe we .
Yagize ati:”Sinigeze ngirana ikibazo na kimwe na Afande Ruto. Niba narakoze ikosa, Ndimusabiye imbabazi nk’umuvandimwe we Muto. Imana ihe umugisha Afurika y’Iburasirazuba.
Gen Muhoozi usanzwe ari Imfura ya Perezida Museveni , mu cyumweru gishize aherutse kuzamurwa mu ntera na Perezida Museveni gusa ahita yamburwa inshingano zo kuba umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka yari afite mu gisirikare cya Uganda.
I have never had any problem with Afande Ruto. If I made a mistake anywhere, I ask him to forgive me as his young brother. Godbless East Africa! pic.twitter.com/5LuzVabLKz
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) October 13, 2022