Umuyobozi w’Ingabo za Kenya zinjieye ku butaka bwa Congo mu butumwa bw’Amahoro bwa EAC, Lt Gen Leonard Muriki Ngondi yavuze ko batiteguye guhita batangira kugaba ibitero ku birindiro bya M23 i Bunagana.
Ibi Gen Muriuki yabitangarije mu kiganiro n’Urubuga, The intelligencebriefs.com, kuwa 26 Nzeri 2022, nyuma y’uk bimenyekanye ko hari itsinda rigizwe n’ingabo zirenga 200 za Kenya ryasesekanye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Dempokarasi ya Congo.
Lt Gen Murikuki avuga ko bo ikibaraje ishinga mbere y’ibindi ari ugufasha FARDC na M23 kurinda abaturage ihohoterwa aho riva rikagera mu gihe bagitegereje ko ibiganiro bya Nairobi bihuza Leta ya Kinshasa n’imitwe yitwara gisirikare bikomeza.
Yagize ati:”Twe nk’ingabo za EAC ntabwo tuje kugaba ibitero ku birindiro bya M23 aka kanya,tuje gusa n’abahagarara hagati ya FARDC na M23 no kurinda abaturage urugomo aho ruva rukagera mu gihe tugitegereje ko i biganiro bya Nairobi byakomeza”
Lt Gen Leonard Muriuki wahawe kuyobora ingabo za Kenya(KDF) zije mu butumwa bw’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, mu ngabo za Kenya afatwa nk’inarariobonye mu kurwanya iterabwoba, nyuma y’igihe kinini yamaze ayoboye ubutumwa bw’ingabo za Kenya zari z’ihanganye n’ibyihebe muri Somalia.
Inta ya Kivu y’Amajyaruguru ingabo za Kenya zizakoeramo ibikorwa byazo, ni imwe mu zibariwamo imitwe myinshi yitwaje intwaro,nka ADF muri Beni, FDLR,RUD Urunana , M23 nindi myinshi ikorera muri Teritwari za Masisi, Nyirangongo na Rutshuru.
Ingabo za Kenya zigera kuri 200 zageze muri RD Congo ku ikubitiro ziganjemo abakomando(Special Forces). Zageze kuri ubu butaka zihasanga ingabo z’u Burundi zo zihamaze igihe kirenga ukwezi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ingabo za Kenya ndazemeye zizi guhosha amakimbirane ntizarwanya abanyagihugu badashaka kurwana bashaka uburenganzira bwabo nka M23.
Kabaka we, ibi nibyo pe. Ariko nge mbona RDC itazabyemera gutyo. Kuko RDC yo ntishaka kumva ikitwa M23. Ubundi byari byo, usesenguye n’ijambo rya President William Ruto mbere yuko izi ngabo zigera muri RDC. Mfite ubwoba ko niba KDF idahanganye na M23, RDC izabahambiriza vuba na bwangu. Ikibazo cya RDC kirakomeye kuko harikwisukayo ingabo z’ibihugu byinshi. Ngo ni za SADCC zirategerejwe. Wa mugani, reka u Rwanda rwekujya muri kariya kajagari.