Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, umutekano wabo mu bwoko bw’Abatutsi warushijeho kuzamba, cyane cyane mu bice bya Kibe na Kitutu, muri Cheferie ya wa Muzimu, muri Teritwari ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Byavuzwe ko umwe mu bayoboye umutwe w’inyeshamba wa Maï Maï, Nakiliba wiyita General yavuze ko icyitwa umututsi n’ikimukomokaho cyose ko kitazakandagira k’ubutaka bwo mu bice byo muri Kitutu na Kibe.
Maze asezeranya ko igihe hagize umwe mu batutsi ugera muri ibyo bice ubuzima bwe buzarangiriraho ko kandi nihagira uhakandagira ntiyicwe we aziyica.
Yagize ati: “Mbarahiriye ko nta cyitwa umututsi n’ikimukomokaho kizakandagira k’ubutaka bwa Kitutu na Kibe. Abaye ahakandagiye ntiyicwe, njye Gen Autoplocrame Nakiliba nziyica.”
Yakomeje avuga ati: “Abatutsi n’inzoka ni ubwoko bubi Imana yarabavumye!!”
Nk’uko byakomeje bivugwa n’uko yavuze n’andi magambo yo kwita Abatutsi ko ari Abanyarwanda, Abanyamulenge nk’uko iy’inkuru tuyikesha bamwe mu baturage baturiye ibyo bice.
Umuturage waduhaye amakuru ariko kubwo umutekano we yanga ko dutangaza izina rye yavuze ko muri ibi bice haje Maï Maï nyinshi zivuye mu Ntara ya Manyema no mu bindi bice nka Shabunda bakaba baje kurema umutwe uzarushaho kurwanya umututsi.
Tubibutse ko umusirikare w’umututsi Colonel Manzi Christophe, warashwe na FARDC bamuziza ko ari uwo mu bwoko bw’Abatutsi, yarasiwe muri biriya bice byo muri Kitutu.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com