Gen Niyombare Godfroid wahunze igihugu cy’u Burundi nyuma yo gutegura guhirika Perezida Nkurunziza ku butegetsi yatangaje ko umugambi wo kumuhirika ku butegetsi ugira ndetse anatanga n’igihe ntarengwa.
Gen Niyombare uvuga ko aba mu gihugu cya Congo n’ingabo ze biherutse kuvugwa ko aherutse gukoza ikirenge cye ku butaka bw’u Burundi ariko ntihgize umuca iryera.Aha ngo hari muri gahunda yo kunoza umugambi wo guhirika perezida Pierre Nkurunziza.
Amakuru dukesha umunyamakuru wa rwandatribune.com uri Uvira Mwizerwa Ally avuga ko ingabo za Gen. Niyombare zimaze iminsi mu myitozo idasanzwe ndetse ko hari n’ingendo zikorwa na bamwe muri bo bava Uvira bajya mu gihugu cy’u Burundi.
Mu u cyumweu gishize kandi ngo hari intwaro zikomeye zagejejwe mu gihugu cya Congo mu birindiro by’ingabo za Gen.Niyombare zifatanyije n’iza RED Tabara.Izi ntwaro zirimo imbunda nto n’inini,ibimodoka binini bya gisirikare char de combat byakiwe n‘ingabo.
Amaze igihe kinini ahuje ingufu na RED Tabara akab ari nawe uyobora operasiyo za giirikare.
Ubwo Gen Niyombale aherutse mugihugu cy’u Burundi yabonanye na bamwe mu ba General bo mu gisirikare cy’u Burundi basanzwe banakoran mu ihanahanamakuru ku mitegurire yo guhirika Pierre Nkurunziza ku butegetsi.
Gen Niyombare yatangaje ko uyu mugambi wo guhirika perezida Pierre Nkurunziza uzajya mu bikorwa mbere y’impera z’ukwezi kwa mbere umwaka wa 2020.
Gen Niyombare Godefroid yari umusirikare w’u Burundi ukomeye unakunzwe na Leta iriho, aza gushaka guhirika Perezida Nkurunziza ku butegetsi biramupfubana asigira bagenzi be ibyago na we atisize ndetse n’igihugu muri rusange.
Mu 2014 ubwo bamwe mu banyapolitiki bari batangiye kwigarama Perezida Nkurunziza bamusaba kutazongera kwiyamamaza, nk’umukuru w’igihugu nibwo yagize Niyombare umuyobozi mukuru w’urwego rw’iperereza (NSR), bigaragaze ko yari umuntu yizeye cyane.
Uretse iki cyizere yagiriwe mu bihe by’amakuba Nkurunziza yari arimo,
UMUKOBWA Aisha