Abanyarwanda benshi bakomeje kwibaza impamvu Gen Major Pacifique Ntawunguka uzwi ku izina rya Omega umuyobozi wa FDRL adataha mu Rwanda mu gihe umugore we n’abana ari ho baba kandi bakaba bariho neza aho umugorewe akora akazi keza n’abana be bakaba bararihiwe na Leta y’u Rwanda amashuri meza nkuko bagiye babyivugira mu buhamya butandukanye.
Umuhungu we witwa Mukiza Willy Maurice , ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yari amaze gutangiza inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku Nshuro ya 17 ku Intare Arena yashimiye Leta y’u Rwanda yamufashije we n’abavandimwe be ititaye kuri se uri ku isonga mu guhungabanya umutekano w’igihugu cy’u Rwanda.
Yagize ati “Igihugu cyatwitayeho, cyaratwigishije n’abandi banyarwanda dufite umutekano ntawe uturenganya cyangwa ngo agire icyo atubaza. N’ubwo bwose data ari hakurya aho mu mashyamba ntabwo mwadutereranye, igihugu cyaratwigishije dukura neza nk’abandi banyarwanda bose.
Maurice yakomeje avuga ko Mukuru we yize Kaminuza kuri Buruse ya Leta yayirangiza agakomereza mu Gihugu cy’u Bushinwa gukora Masters na mushiki wabo nawe ari kuminuza mu gihugu cya Ghana, asaba umubyeyi we gutaha agafatanya n’abandi kurwubaka .
Gen Maj Pacifique yaba yaravuze ko azagaruka mu Rwanda ari uko nta Mututsi ukirubamo
Mu mwaka w’2016 Gen James Kabarebe , Umujyanama mukuru wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ushinzwe ibya gisirikare n’umutekano , yahaye ikiganiro urubyiruko rugera kuri 200 rubarizwa mu muryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , agaruka kuri Gen Ntawunguka wamubwiye ko azagaruka mu Rwanda nta Mututsi ukirurimo.
Gen. Kabarebe Ati “Njye Ubwanjye naramwihamagariye nti “ Pacifique ko wize , uri umupilote wigiye mu Bufaransa ntabwo uri injiji, ayo mashyamba ya Congo urimo imyaka makumyabiri n’ingahe , ntugeraho ugashishoza ibyo urimo , n’intambara yarananiranye ntabwo uzayitsinda , ntugeraho ukibwira? Icyo tugusaba kandi turabizi nta nubwo wakoze Jenoside kuko iba wari mu Bufaransa waragiye mu mahugurwa y’indege.Urarwanira iki ko udatinya urubanza.”
Afande Gen Kabarebe akomeza ati “ Aranyumvaa, ati “Jenerali reka nkubwire ikintu kimwe , njyewe kugaruka mu Rwanda nzagaruka mu Rwanda nta Mututsi n’uyu n’umwe uri muri icyo gihugu. Ati niba hari ikindi washaka kongeraho kumbwira ikiganiro tukirekere ahangaha.Mva kuri Ntawunguka kuva icyo gihe sinongeye kuvugana nawe.”
Gen Maj Ntawunguka Ise umubyara yaba yaramwise nabi ? Abanyarwanda baca umugani mu Kinyarwanda ngo umubyeyi ukwanga akwita nabi! Izina rye ryaba ryaramukurikiranye!?
Mu icyo kiganiro Gen Kabarebe yakomeje avuga ko yabwiye Ntawunguka ko Se yamwise nabi Ntawunguka, kuko amaze imyaka myinshi mu ntambara aba mu mashyamba kandi akaba adateze kuyitsinda cyangwa ngo agire ikindi yunguka.
Akomeza ati “Imyaka 20 umaze mu mashyamba ya Congo, utagira aho uba unyagirwa buri munsi Mai Mai zikwirukansa, FARDC zikwirukansa natwe tukaza tukakwirukansa ugahera muri ibyo uri umupilote warize amashuri . Nacyo wungutse nk’izina ryawe, n’icyo uzunguka uzagwa muri ayo mashyamba , ahubwo ibyago ufite nta n’Umututsi uzongera kubona nuwo kwica ntawe uzabona.”
Mu kiganiro yagiranye n’abarimu 1623 bigisha amateka mu mashuri yisumbuye mu Rwanda muri Mutarama kuya 09 2020 , Amaze gutanga ikiganiro ku mateka y’u Rwanda n’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi umwe mu barimu yabajije Gen James Kabarebe iby’uko yahamagaye umuyobozi wa FDRL amusaba gutaha.
Muri icyo kiganiro Gen. Kabarebe yamusubije ko yamenye ko umugore wa Maj. Gen. Ntawunguka ari umwarimu mu karere ka Rubavu, ajyayo kuko yari afite nomero ze za telefone, uwo mwarimukazi avugana n’ umugabo we arangije telefone ayihereza Gen. Kabarebe.
Yagize ati “…Baravugana arangije nti mumpe noneho, ndamubwira nti dore igihugu aho kigana wowe uri umupilote Jenoside yabaye uri mu Bufaransa, uraza ujya muri FDLR abandi bose baratashye, ba Rwarakabije baratashye, ba General Gerome baratashye, General Murenzi ubu ni brigade commander Karongi ”.
Gen Kabarebe yavuze ko iki kiganiro bakigiranye na Maj. Gen. Ntawunguka ataragirwa umuyobozi wa FDRL kuko Gen Mudacumura yari atari yicwa na FARDC kandi na Gen Murenzi yari atarataha
Yakomeje ati “Ndamubwira nti abana ba General Murenzi RDF irabarihira amashuri, kandi nibyo General Murenzi ari muri Congo aturwanya ari muri FDLR abana be RDF yabarihiraga amashuri. Umwana we w’ umuhungu yanabonye Presidential Scholarship, Tresor Mukiza, ubu mu cyumweru gishize yabonye Phd muri Microbiology ni inzobere mu byo kurwanya kanseri”.
“Ntawunguka turamubwira tuti ‘dore abana ba Murenzi turabigisha n’ abawe igihugu kiriho kirabigisha. Kuki udataha ?”
Maj. Gen. Ntawunguka ngo yarasubije ati “Nkubwire ikintu kimwe General, ati ‘Njyewe nzataha mu Rwanda ari uko nta Mututsi n’ umwe ukirimo’”.
Gen. Kabarebe wahoze ari Minisitiri w’ Ingabo z’ u Rwanda, avuga ko yabwiye Ntawunguka ko utaba mu mashyamba ya Congo urwanira gukora Jenoside ngo uzabeho ati “Ntabwo wabishobora”.
Nyuma y’uko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zishe uwari umuyobozi wa FDLR-FOCA, Gen Sylvestre Mudacumura, Gen Maj Pacifique Ntawunguka yahise atorwa ngo awuyobore kugeza ubu.
Gen Ntawunguka uzwi ku mazina menshi arimo Colonel Omega, Nzeri, Israel; yavukiye ku Gisenyi kuwa 1 Mutarama 1964, yari Umugaba w’Ingabo za FDLR uyu mwanya yaje kuwuvaho asimbura Gen Mudacumura nyuma yo guhitanywa na FARDC agirwa umuyobozi wa FDRL.
Ari ku rutonde rumwe na Mbarushimana Callixte; Nzeyimana Stanislas Alias Deogratias Bigaruka Izabayo, Bigaruka, Bigurura, Izabayo Deo, hamwe na Mujyambere Leopold wafatiwe muri Congo, we uzwi nka Musenyeri; Achille cyangwa Frere Petrus Ibrahim.
Gen Ntawunguka yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ndetse afatirwa ibihano n’akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye mu 2009.
Alice Ingabire Rugira