Abaturage batuye mu mujyi wa Bunagana bemeza ko Gen John Numbi wahoze ayobora Polisi ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri ubu ushakishwa uruhindu n’ubutegetsi bwa Tshiskekedi yibereye i Bunagana aho acungiwe umutekano n’abarwanyi ba M23.
Umwe mu baturage batuye mu mujyi wa Bunagana yabwiye Rwandatribune ko bamaze igihe kirenga ukwezi babona Gen Numbi mu mujyi wa Bunagana,yewe ngo rimwe na rimwe akunze gutembera mu bice birimo abarwanyi b’uyu mutwe kandi ngo ahabwa uburinzi bukomeye n’ubuyobozi bw’uyu mutwe.
Uyu muturage yakomeje avuga ko Gen Numbi ushakishwa n’Ubutabera bwa Kinshasa bitazwi neza uko yaje n’igihe yagereye muri Bunagana, gusa ngo hari amakuru atakwemezwa neza avuga ko Numbi yageze i Bunagana aturutse muri Uganda.
Twagerageje kuvugisha umuvugizi w’Igisirikare cya M23/ARC Majoro Willy Ngoma ngo tumubaze niba Gen Numbi yaba ari umwe mu bari kubafasha mu rugamba bahanganyemo na FARDC ku murongo wa Telefoni ntibyadukundira.
Sosiyete Sivili ya Kivu y’Amajyaruguru mu ijwi ry’Umuyobozi wayo, Banyene nayo iherutse kwemza ko abasirikare benshi batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshiskedi barangajwe imbere na John Numbi bahise baza kwihuza na M23 mu bice igenzura.
Gen John Numbi yabaye umuyobozi wa Polisi ya Congo. Ashakishwa n’ubutabera bwa Girikare muri Congo Kinshasa aho bumukurikiranyeho ibyaha birimo icyo kwica impirimbanyi y’Uburenganzira bwa Muntu Floribert Chebeya n’uwari umushoferi we, ubwicanyi bwabaye kuwa 2 Kamena mu mwaka 2010.
Nyamara uko iminsi yicuma M23 iragenda ibiona imbaraga . RDC gukomeza guhangana nayo birasa nkaho biyongera imbaraga. Tshisekedi ashatse yakwitondera uyu mutwe agashyira amasezerano mu bikorwa. Uku kugaragara kwa Numbi ari M23 kure meza ko har’ikibazo mu buyobozi bwa RDC.
Kisekedi yakumvishwa n’uko yabanza agacira cg se akagabanywamo biriya bigori ajunditse kuko byararenze birema amabinga abangamiye amatwi ye!