Maj. Gen Jeff Nyagah uyoboye Ingabo zigize itsinda rya EACRF ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bwa EAC, yanditse ibaruwa asezera izi nshingano kubera kwibasirwa n’ubutegetsi bwa Congo.
Uyu musirikare usanzwe ari Umunyakenya, yahuye na birantega nyinshi zirimo iz’ubuyobozi bwa Congo Kinshasa, bwakunze gushinja ingabo ayoboye gufasha umutwe wa M23.
Yigeze kugaragara kandi ari gutonganywa na Perezida Felix Tshisekedi ubwe, ngo amusaba kugaba ibitero kuri M23, anamubwira ngo ingabo ze zigomba gufasha FARDC kwivuna M23.
Mu ibaruwa yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mathuki, Maj Gen Nyagah yamumenyesheje ko atifuza gukomeza kuyobora izi ngabo za EACRF.
Yavuze ko ibi byose bishingiye ku kubangamirwa yakomeje gukorerwa kuva yatangira izi nshingano.
Hari aho agira ati “nk’uko mubizi habayeho kugerageza kubangamira umutekano wanjye aho nahoze ntuye, binyuze mu kukohereza abacancuro b’abanyamahanga bahashyize udukoresho two kungenzura, kuhagurutsa za drones ndetse bakanagenzura aho ntuye ku buryo byansabye kuhimuka mu ntangiriro za 2023.”
Maj Gen Nyagah yakomeje agaragaza kandi ko ubutegetsi bwa Congo bwakoresheje itangazamakuru ryishyurira kumusebya no kumwibasira.
Ikindi yagaragaje muri iyi baruwa ye, ni uko ingabo za EACRF ayoboye zahuye n’ibizazane byinshi, byo kuba zigerekwaho ibirego by’ibinyoma.
Nanone kandi hari ukuba ubutegetsi bwa Congo Kinshasa butarabashije kubahiriza ibikubiye mu masezerano, birimo gukodeshereza aho abakozi bagomba kuba ndetse n’ibindi bikubiye muri ariya masezerano Congo yagomba kugenera izi ngabo.
RWANDATRIBUNE.COM