Gen Lucien Nzabamwita Karume ushinzwe operasiyo za gisilikare muri FDLR yasabye ingabo ze kwitegura ibitero bya RDF.
Ubwo yasozaga inama ngarukamwaka yamaze igihe cy’iminsi 3,y’abagize akanama k’inararibonye za FDR/FOCA (comite de sage)yabereye ahitwa ku Duwane,ni muri Gurupoma ya Bukombo,Teritwari ya Rutshuru,muri Kivu y’Amajyaruguru kuwa 19 Gashyantare 2022.
Gen.BDg Nzabamwita Lucien uzwi ku mazina ya Karume Andre yabwiye aba ofisiye bakuru bari bitabiriye inama yasesenguraga ikigiye gukurikira ,nyuma y’ijambo rya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, Ubwo yakiraga indahiro z’Abayobozi bashya bari binjiye muri Guverinoma tariki ya 8 Gashyantare 2022 .
Perezida Paul Kagame mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda yavuze ko kurwanyiriza abanzi b’u Rwanda aho bari ari byo u Rwanda rugiye kujya rukoresha bitewe n’uko ubutaka bwarwo ari buto rutabona umwanya uhagije wo guhanganiramo nabo.
Gen BDg Nzabamwita Lucien yabwiye abo ba Ofisiye ko batagomba gusinzira ko imvugoya Perezida Kagame ikunze kuba ngiro,ko ntakabuza bagiye gutangira kubahiga,bityo akaba asaba ingabo za FDLR kuryamira amajanja.
Twababwirako iyi nama yari iteraniyemo abasilikare ba FDLR bo ku rwego rwo hejuru,harimo abo ku ipeti rya Jenerali 12,naho abo ku rwego rwa Koloneli bari 23,iyi nama kandi yakoze amavugurura atandukanye,aho bivugwa ko yaba yaremerejwemo imikoranire ya FDLR n’umutwe w’Iterabwoba wa ADF Uhanganye n’igisirikare cya Uganda.
Uwineza Adeline