Umukuru w’inyeshyamba za Mai Mai CMC/FPC igice kiyomoye kuri Mai Mai CMC/FDC gikuriwe na Gen.Dominique yishwe ku kagambane yakorewe na FDLR ifatanyije na Gen Cirumwami ahitwa Kiwanja
Amakuru yemejwe n’umwe mu bayobozi b’umujyi wa Kiwanja utashatse ko amazina ye atangazwa wagiranye ikiganiro na Rwandatribune.com yavuze ko uyu mutwe wa CMC FPC wari usanzwe udacana uwaka na FDLR n’umufatanyabikorwa wayo CMC /FDC igice gikuriwe na Gen Dominique,ariko muri iki gihe hari ubufatanye bw’imitwe ya aba Mai Mai n’ingabo za Leta umutwe wa CMC FPC wari usanzwe ukorera mu gace ka Bwito nawo wari wahamagajwe n’Ubuyobozi bwa FARDC kugirango ufashe leta kwirukana umutwe wa M23 urigusatira gufata umujyi wa Kiwanja.
Umunyamakuru wa Rwandatribune ukorera i Kiwanja avuga ko abayobozi b’uyu mutwe bakuriwe Gen Ibrahim Safari Thadée bahamagawe na Gen Cirumwami usanzwe akuriye ibikorwa bya gisilikare muri Operasiyo Zokola II ,kugirango bahabwe amabwiriza y’urugamba i Kiwanja . Ubwo bari bageze mu gace ka Kawunga werekeza mu mujyi wa Kiwanja baje kugwa mu gico cyatezwe n’abarwanyi ba FDLR bakuriwe na Lt.Col Mariyusi wari hamwe n’abarwanyi bake ba Mai Mai CMC/Nyatura ya Gen Dominique bahita bamwicana nabo bari kumwe.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune ivuga ko hari hasize igihe uyu Gen Safari Thadée yarashyiriweho amafaranga menshi na Gen Omega wa FOCA aho yashinjwaga ubugambanyi. Bivugwa ko urupfu rwa Gen Safari Thadee rwakozwe mu bufatanye hagati ya FARDC,Mai Mai CMC FDC na FDLR.
Abasesenguzi mu by’umutekano bavuga ko hashobora kwaduka imidugararo ishingiye mu gusuburanamo kw’abarwanyi b’iyi mitwe ya CMC/FPC,CMC/FDC na FDLR bikaba bishobora kuba ingaruka nziza ku mutwe wa M23 urigusatira gufata uwo mujyi.
Twashatse kumenya icyo uruhande rwa Mai Mai CMC/FDC babivugaho duhamagara Umuvugizi wayo Jule Mulumba kuri telephone ngendanwa ntiyatwitaba kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru
Mwizerwa Ally/RWANDATRIBUNE.COM