Akarere ka 34 k’igisirikare cya FARDC kayoborwaga na Jenerali Majoro Tshinkobo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kamaze guhabwa umuyobozi mushya ari we Jenerali Majoro Bruno Mpezo wamaze no kugera ku mirimo ye.
Uyu muyobozi mushya w’akarere ka 34 ka gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru yageze ku mirimo ye kuri uyu wa 30 Ukwakira 2022 i Goma mu murwa mukuru w’Intara.
Uyu mu Jenerali, yashyizweho n’itegeko rya Perezida ryo ku wa 17 Ukwakira 2022 aje aje gusimbura Jenerali Tshinkobo wapfiriye i Goma.
Uyu mugabo aje muri Kivu y’Amajyaruguru mu gihe iyi ntara ifite ibibazo bikomeye. Imbere y’itangazamakuru ryo muri RD Congo, Bruno Mpezo yahamagariye abaturage bo muri Kivu y’Amajyaruguru gutuza abizeza ko amahoro azagaruka kandi ko azagaruka mu turere twose twigaruriwe n’inyeshyamba za M23 zishyigikiwe n’ingabo z’u Rwanda.
Ati: “Ibibazo bizakemuka. Reka abaturage batuze, Leta irahari kandi imbaraga zizahora muri iyi Leta. Abaturage bagomba kumenya ko ingabo zihari kandi zirwana, ijoro n’umunsi, kugira ngo amahoro n’umutekano bigaruke. Icyizere kigomba gushyirwa muri izi ngabo kuko byose birakorwa kugirango imitwe yose yitwaje intwaro irandurwe.”
Twabibutsa ko Jenerali Majoro Bruno Mpezo, asimbuye nyakwigendera Tshinkobo ku buyobozi bw’akarere ka 34 ka gisirikare , kikaba ari igikorwa kibaye mu gihe umutekano wo muri Kivu y’Amajyaruguru na Rutshuru utameze neza kubera ibitero bya M23
Umuhoza Yves
Ariko RDC ntigira urubyiruko cga abantu bato mu myaka mu gisirikare, police no muzindi nzego ko mbona bose aba ari abasaza! Ubanza ariyo mpamvu bakiri mu bintu bishaje by’ivangura kuko iyi mitekerereze ikunze kugirwa n’abantu bakuze! Na hano mu Rwanda nuko. Usanda abenshi bafite ingengabitekerezo ari abantu bakuru cga urubyiruko ruyivana ku babyeyi.
Niyompamvu ntabisha bageraho keretse bashizemo amaraso Masha .
Ubu uyu musaza nako iyi mpumyi izabasha kwiruka umunsi izaba yasakiranye n’izi nsorezore za M23 niboneye, hari umu Jeneral umwe nigeze kubona yambaye urukweto rumwe n’imodoka bayimwambuye ariko uyu we ubunza bazamufata matekwa ariko nabamwohereje muri aka kazi nta rukundo bagira nta n’impuhwe pe!! Congo we !!!!
Hari amakuru ko m23 yamuhaye urwingusho.