General James Kabarebe, Umujyanama wa Perezida mu bya gisirikare, yavuze ko yigeze guhamagara kuri telefone General Ntawunguka Pacifique Omega uyoboye umutwe wa FDLR, bakagirana ikiganiro cyumvikanishije ko uyu murwanyi wa FDLR yasabitswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
General James Kabarebe yabitangaye kuri uyu wa Kane tariki 09 Werurwe mu kiganiro yatangiye i Mutobo ahabereye ibiganiro byagarukaga ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ndetse no ku bibazo by’umutekano biri mu karere k’ibiyaga bigari.
Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu bya gisirikare, yagarutse ku mutwe wa FDLR washinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Uyu mutwe wa FDLR kandi wakomeje ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse unakomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside kuko wanakomeje kwica Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ubutegetsi bwa Congo Kinshasa buri kwifashisha uyu mutwe wa FDLR mu bikorwa bihungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse no mu rugamba FARDC ihanganyemo na M23, bwakunze kuvuga ko uyu mutwe usa n’uwarangiye ko abarwanyi bawo basigaye ari bacye cyane
General Kabarebe avuga ko ikibazo atari umubare w’abarwanyi b’uyu mutwe, ahubwo ko ikibazo ari ingengabitekerezo yawo.
Yagize ati “Igiteye inkeke ni ingengabitekerezo ya Jenoside, na bya bindi by’iminota itanu ndabisubiramo, ntayo bamara hano.”
Avuga ko uyu mutwe ugamije gukwirakwiza ingebitekerezo ya Jenoside kuko unarimo n’abafite ubwenge bagakwiye bakoresha mu bintu bifite umumari ariko bakaba baratannye ndetse n’igaruriro ryabo rikaba risa nk’iridashoboka.
Yagarutse kuri General Ntawunguka Pacifique Omega, avuga ko muri 2009 we ubwe yamwihamagariye kuri telefone ubwo yari ari ku Gisenyi.
Ati “Mpamagara Pacifique ndamubwira nti ‘uri umupilote, wize mu Bufaransa, nturi injiji, iyo ntambara urwana wumva uzayitsinda, ko abandi batashye? Yarambwiye ati ‘Mon general, nzagaruka mu Rwanda nta Mututsi ukirurimo’, ndamubwira nti ‘ntarwo uzagarukamo’.”
Uyu General Omega kandi ni umwe mu bakomeje kwifashishwa n’igisirikare cya Congo mu rugamba gihanganyemo n’umutwe wa M23, akaba anaherutse kugaragara ahitwa Rupangu ari kumwe n’itsinda kabuhariwe ryo muri FDLR/CRAP.
RWANDATRIBUNE.COM