Gen Maj Sheshi Mayu Justine , ufatwa nk’umugore ufite ipeti riri ku rwego rwo hejuru mu ngabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangiye inshingano nshya aheruka guhabwa na Perezida Tshisekedi.
Ubwo Perezida wa Repubulika iharanira Dempokarasi ya Congo Felix Antoine Tshisekedi aheruka gukora impinduka mu gisrikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yazamuye,Brig Gen Sheshi Mayu Justine amuha ipeti rya Gen Maj anamugira umucungamutungo w’igisirikare cya FARDC.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Ukwakira 2022, nibwo Gen Sheshi yakoze ihererekanyabubasha na Gen Maj Assumani wari usanzwe muri izi nshingano.
Gen Sheshi afatwa nk’intangarugero mu gisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,aho akunze kurangwa no gutinyuka ibyo abarimo n’abagabo bananiwe.
Gen Sheshi kandi afatwa kandi nk’umwe mu bagore bake batinyutse kujya mu myitozo ihambaye ikorwa n’umutwe udasanzwe w’ingabo zitoranywamo abazarinda umukuru w’Igihugu cya RD Congo.
Uyu mutwe ni nawo yabayemo igihe kirekire , ari naho yavanywe agirwa ushinzwe imari n’umutungo mu gisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.