Mu bikorwa amazemo iminsi asura, Umugaba Mukuru wa FARDC, Lt Gen Christian Songesha Tshiwewe yanasuye ikibuga cy’indege cya Goma, agaragarizwa indege y’intambara ya Sukhoi-25 yarasiwe mu Rwanda, yakozwe, ndetse iranagurutswa mu rwego rwo kumwereka ko yakize.
Yasuye iki kibuga cy’indege cya Goma nyuma yo gusura inkomere z’abasirikare barasiwe ku rugamba rwari ruhanganishije FARDC na M23, barembeye mu Bitaro bya Gisirikare bya Goma.
Lt Gen Christian Songesha Tshiwewe avuye muri ibi bitaro anamaze no kwizeza agashimwe abasirikare bakomerekeye ku rugamba, yahise yerecyeza ku kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Goma, yerekwa uko indege y’intambara ya Sukhoi-25 yarasiwe mu Rwanda, yongeye gukorwa.
Ubwo bamugaragariza iyi ndege, umupilote yanayinjiyemo arayatsa arayigurutsa mu rwego rwo kumwereka ko yongeye kuba nzima ndetse ko ubu yakongera kujya ku rugamba.
Umuvugizi wa FARDC, Lt Ndjike Kaiko Guillaume wavuze kuri uru ruzinduko rw’Umugaba Mukuru wa FARDC ku Kibuga cy’Indege, yavuze ko bari baje kumwereka iby’iyi ndege yarashwe, ndetse n’uburyo yakozwe n’abakanishi b’Abanyekongo.
Ati “Rero byamushimije kuko ibikorwa byo kuyikora byakozwe n’abana ba Congo, kandi yamaze kuba nzima.”
Iyi ndege y’intambara ya Sukhoi-25 yarasiwe mu Rwanda tariki 24 Mutarama 2023 ubwo yari ibaye iya gatatu ya FARDC ivogereye ikirere cy’u Rwanda, ingabo z’u Rwanda zigahita ziyirasaho ikibombe, igasubira i Goma ikongoka.
RWANDATRIBUNE.COM