Nyuma yuko hari Abanyekongo ndetse na bamwe mu bategetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigeze gusaba ko ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, zitaha, Maj Gen Jeff Nyagah uyoboye izi ngabo, yagaragaje abafite ububasha bwo kuba bafata icyo cyemezo.
Mu minsi yashize, bamwe mu Banyekongo biraye mu mihanda basaba ko ingabo zigize itsinda rya EACRF ry’ingabo ziri muri Congo mu butumwa bwa EAC, zizinga utwangushye ngo zikabavira mu Gihugu ngo kuko ntacyo zabafashaga mu guhashya umutwe wa M23 wari ugikomeje imirwano, nubwo ubu uyu mutwe ubu wayihagaritse ukanava mu bice wari warafashe.
Hari n’abategetsi bo muri kiriya Gihugu kandi basabaga ko izi ngabo zitari gukora akazi kazizanye, bityo ko zitari zikwiye kuza muri Congo, ndetse bikanavugwa ko ari bo bashishikarije bariya baturage kwigaragambya.
Ku rundi ruhande kandi hari n’abanyapolitiki bavuga ko izi ngabo za EAC zaje mu buryo bwa Balkarnisation, imvugo ikoreshwa mu kugaragaza ko hari Ibihugu byo mu karere bishaka kwiba umutungo wa Congo.
Maj Gen Jeff Nyagah uyobora EACRF, yavuze ko abafite ububasha bwo kuba izi ngabo zava muri Congo, ari n’abafashe icyemezo cyatumye zijyayo.
Yavuze ko izi ngabo zagiye muri Congo ku bw’icyemezo cy’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC kandi ko biri no mu biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ati “Ikindi kandi warahamagawe. Aba bakuru b’ibihugu nibafata icyemezo cy’uko tuhava, tuzabyubahiriza, ariko mu gihe dutegereje, njyewe nka Komanda nzakomeza gukomera ku ntego yacu y’amahoro mu burasirazuba bwa DRC.”
Gen. Nyagah yavuze kandi ko bagifite byinshi byo gukora muri Congo kuko hari imitwe yitwaje intwaro irenga ijana, kandi izi ngabo zikaba zifuza ko iyi mitwe yose icika, kugira ngo uburasirazuba bw’iki Gihugu nabwo butekane.
RWANDATRIBUNE.COM