Gen Jean Baseleba Bin Mateto ufunzwe ashinjwa kugerageza kwinziza intwaro muri gereza ya Ndolo, Yahishuye umugambi wa bamwe mu basirikare bakuru wo kwica perezida Felix Tshisekedi.
Imbere y’urukiko rukuru rwa Gisirikare i Kinshasa , yisobanura ku byaha ashinjwa byo kugerageza kwinziza intwaro muri Gereza ya Ndolo. Gen Baseleba yagize ati:” Ntago nshobora kwemera ko ibyabaye kuri Mzee Laurent Desire Kabila byaba kuri Perezida Tshisekedi warahariye kuyobora DR Congo imbere y’Imana n’Abanyekongo muri Sitade ya Martyrs. Ndasaba urukiko kumfasha nkabonana na Perezida Tshisekedi amaso ku maso kuko ntifuza ko ibyaye kuri Mzee Laurent Desire Kabila nawe byamubaho . Niyo mpamvu nifuza ko ariwe wenyine twabonana amaso ku maso kuko ariwe wenyine nifuza gusobanurira uwo mugambi mubisha wo kumuhitana. Urukiko rwanyu nirusuzugura ubutumwa bwanjye ntibushikirize Perezida Thisekedi ubu butumwa azabe arirwo rubiryozwa.”
Bgd Gen Baseleba yatawe muri yombi mu cyumweru gishize ashinjwa gucura umugambi wo kwinjiza intwaro muri gereza ya Ndolo, agamije gutorokesha uwitwa Kyenge Kyenge umupolisi wahoze hafi ya Gen John Numbi wahoze ari Komiseri Mukuru wa Polisi akaba yarahawe igihano cy’urupfu, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica . Floribert Chebeya impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu yishwe kuwa 1 Kamena 2010.
Hategekimana Claude